URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku kugorora

Ibi ni ibyatangajwe na Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Mary Gahonzire mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Cyicaro gikuru cy’urwo Rwego ku wa 15/11/2013. Iyi nama ikaba igamije kunoza gahunda zo kugorora ku Bihugu byohereza abacungagereza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Share this Post

Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yatangaje ko iyi nama izabera mu Rwanda ku matariki ya 25 na 26 Ugushyingo 2013 kubera ko ari rwo rwahawe kuyobora ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kugorora mu gihe cy’imyaka 2.

DCG Mary Gahonzire yakomeje avuga ko u Rwanda rwahawe kuyobora Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye ku kugorora kubera ko rufite imiyoborere myiza kandi ngo abasirikare n’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi bitwara neza, bityo u Rwanda rukaba rwariyambajwe n’uwo muryango kugira ngo rutange impinduka no mu bijyanye no kugorora.

Abazitabira iyi nama y’umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kugorora izabera i Kigali bagera kuri 40 barimo Abayobozi ba za gereza bazaturuka mu Bihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikorana na za Gereza.

U Rwanda rwasimbuye Igihugu cya Suwede ku bunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kugorora mu mwaka wa 2012na rwo rukazasimburwa  kuri uyu mwanya na Kanada nyuma y’imyaka 2.

Kuri ubu ibihugu u Rwanda rwoherezamo abacungagereza mu butumwa bw’amahoro ni Haiti, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Cote d’Ivoire na Sudani.

No selected post
Contact Form