URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Muri Gereza ya Nyarugenge hatangijwe amahugurwa ku gukiza ibikomere by’ihungabana

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2013 muri Gereza ya Nyarugenge hatangijwe amahugurwa y’iminsi 4 ku gukiza ibikomere by’ihungabana hifashishijwe ijambo ry’Imana. Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba akurikiranwa n’abagororwa 70, na bo bazahugura bagenzi babo nyuma yo kuyasoza.

Share this Post

Nk’uko byatangajwe na SIZERI Marcellin wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ngo ayo mahugurwa bayatekereje kubera ibikomere umuryango nyarwanda ufite biturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yagize ati “kuba umuryango nyarwanda ufite ibikomere biturutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, birakwiye no kwita ku mfungwa n’abagororwa bari muri za Gereza, kuko na bo ari Abanyarwanda barimo ingeri zose, abakoze ibyaha bya Jenoside n’abayirokotse”.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge GAHIMA Rusa yasabye abagororwa bagize amahirwe yo kubona ayo mahugurwa gukurikirana inyigisho zose zateganyijwe uko bikwiye kugira ngo bazabashe gufasha bagenzi babo, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Yabibukije kandi ko ubumenyi bazabonera muri ayo mahugurwa atari ubwo gukoresha gusa muri Gereza ko ahubwo buzanabagirira akamaro nyuma yo gusubira mu miryango yabo barangije ibihano bakatiwe n’inkiko.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa ku gukiza ibikomere by’ihungabana hifashishijwe ijambo ry’Imana azagera no ku bandi bagororwa bo mu zindi Gereza ziri hirya no hino mu Gihugu.

No selected post
Contact Form