URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Gereza ya Rwamagana: Inyubako igizwe n’amagorofa 2 izatahwa muri Mutarama 2014

Mu ruzinduko rw’akazi Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Paul RWARAKABIJE yagiriye kuri Gereza ya Rwamagana kuri uyu kane tariki ya 19/12/2013 rwibanze ku gusura ibikorwaremezo by’iyo Gereza. Mu bikorwaremezo Komiseri Mukuru wa RCS yasuye harimo inyubako igizwe n’amagorofa 2 igenewe amacumbi y’Imfungwa n’Abagororwa, imirimo yo kuyubaka ikaba igeze ku musozo.

Share this Post

Nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS, ni mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa inyubako nk’iyo zigenda zubakwa kuri za Gereza ziri hirya no hino mu Gihugu. Komiseri Mukuru wa RCS yagize ati, “uko Leta y’u Rwanda yitaye ku guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, abagororerwa muri za Gereza dushinzwe na bo ntibibagiranye, ni muri urwo rwego rero inyubako igezweho nk’iyi igenewe gucumbikira Imfungwa n’Abagororwa iri kubakwa hano kuri Gereza ya Rwamagana”.

Komiseri Mukuru wa RCS yakomeje atangaza ko RCS ikomeje gahunda ndende yatangiye yo kubaka inyubako zigezweho zigenewe amacumbi y’Imfungwa n’Abagororwa, bityo mu cyerekezo 2020 u Rwanda ruri kuganamo, Gereza zose zikazaba zifite inyubako zibereye ijisho.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako igizwe n’ibice bine (blocs) izaba yarangiye ku itariki ya 31/01/2014, ikazaba ifite ubushobozi bwo gucumbikira Imfungwa n’Abagororwa ibihumbi bibiri (2,000). Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Mutarama 2013 izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni Magana ane (400,000, 000 Frw).

No selected post
Contact Form