Komiseri Mukuru wa RCS yavuze ko kugira ngo abakozi ba RCS bashobore gusohoza inshingano zitoroshye zo kugorora ababa bagonganye n’amategeko bari muri za Gereza hirya no hino mu Gihugu, ko ari ngombwa guhora bongererwa ubumenyi biciye mu mahugurwa y’ingeri zinyuranye bahabwa. Yongeyeho ko kugira ngo ibyo bigerweho RCS igomba kugira ishuri riboneye, ryujuje ibisabwa birimo ibikoresho byose bikenewe kandi bihagije ndetse n’abarimu bafite ubumenyi buhagije, kuko nk’uko yabishimangiye kugira ngo umwarimu atange ibireshya n’urutoki agomba kuba azi ibireshya n’ukuboko.
Ku bijyanye n’amasomo agomba kwigishwa, Komiseri Mukuru wa RCS yavuze ko politiki irebana n’ayo masomo yamaze gusohoka kandi ko n’imfashanyigisho zirimo ibitabo n’ibindi bikoresho zamaze gutegurwa, igisigaye ngo ni ugutegura urutonde rw’abakozi bagomba guhurwa mu cyiciro kizatangira muri Mutarama 2014.
Komiseri Mukuru wa RCS yasabye ubuyobozi bushinzwe amahugurwa muri RCS guteganya guhugura abakozi benshi kandi mu kubahitamo ntihatekerezwe gusa ku bacungagereza bato, ahubwo hakibandwa ku bacungagereza bo mu rwego rwa ba Ofisiye.
Twabamenyesha ko Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS ryahoze rikorera i Duha mu Murenge wa Musha, ubu rikaba ryarimukiye mu isambu ya RCS isanzwe yubatsemo Gereza ya Rwamagana mu Murenge wa Muhazi. Iryo shuri ryongerera ubumenyi abacungereza mu bijyanye no gucunga umutekano w’Imfungwa n’abagororwa, uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa, imyitwarire y’abacungagereza, uko umucungagereza agomba kwitwara mu gihe Gereza ibayemo ibihe bidasanzwe n’ibindi.