URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

GEREZA YA GASABO IKORESHA BIOGAS KU GIPIMO CYA 96% MU GUTEKERA IMFUNGWA N’ABAGORORWA BARENGA 4,500

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije hagabanywa itemwa ry’amashyamba kugira ngo haboneke inkwi zo gutekera imfungwa n’abagororwa, Gereza zo mu Rwanda hafi ya zose zatangiye gahunda yo gukoresha biogas. Kuri Gereza ya Gasabo iherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali iyo gahunda yo gukoresha biogas imaze kugera ku rwego rushimishije kuko ubu ikoreshwa ku gipimo cya 96%.

Share this Post

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi wa Gereza ya Gasabo, Bwana MURARA Michel kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/01/2014, ikoreshwa rya biogas muri iyo Gereza ryatangiye kugeragezwa mu mwaka wa 2005 ku buryo mu myaka yakurikiyeho hagiye habaho gukosora ibitaragendaga neza, ubu rikaba riri ku rugero rushimishije kuko Gereza iyikoresha ku gipimo cya 96% mu gutekera imfungwa n’abagororwa 4584 bari muri iyo Gereza kuri iyo tariki. Umuyobozi wa Gereza ya Gasabo yemeza kandi ko ikoreshwa rya biogas muri iyo Gereza mu mirimo yo gutekera imfungwa n’abagororwa habonekamo inyungu nyinshi kandi bigakemura n’ibibazo byinshi.

Yagize ati “mbere na mbere gukoresha biogas birengera ibidukikije kuko kugira ngo utekere ibyo kurya, igikoma ndetse n’amazi yo kunywa umubare w’imfungwa n’abagororwa bari muri iyi Gereza buri munsi, hagombye gukoreshwa inkwi zingana nibura n’amasiteri 17. Nyamara kubera ikoreshwa rya biogas, kugeza ubu Gereza ikoresha inkwi zingana n’isiteri imwe gusa buri munsi”.

Umuyobozi wa Gereza ya Gasabo yakomeje asobanura ko gukoresha biogas bituma mu gikoni hagaragara isuku ndetse bikarinda n’abayikoresha kuba barwara indwara zitandukanye zirimo iz’amaso n’iz’ubuhumekero kuko nta myotsi iteza nk’uko byagendaga hagikoreshwa inkwi 100%.

Byongeye kandi ngo byagabanyije n’umubare w’imfungwa n’abagororwa bakoreshwaga mu mirimo y’igikoni kuko mbere Gereza yakoreshaga abakozi 180 mu gihe ubu ikoresha 19 gusa. Yagize ati “harimo inyungu nyinshi kuko abo bandi ubu bashyirwa mu yindi mirimo nyongeramusaruro”. Ikindi ni uko gukoresha biogas bituma muvelo zitekwamo zidasaza vuba nk’izikoresheje ku nkwi.

 Ku ruhande rw’abagororwa bungutse ubumenyi ku buryo bwo gukora biogas, na bo batangaza ko bibafitiye inyungu kubera ko abarangije ibihano bakatiwe n’Inkiko barabonye ubwo bumenyi iyo bageze hanze bubafasha kwibeshaho no kubeshaho imiryango yabo.

Umugororwa witwa NSENGIYUMVA Grégoire, umwe mu bagororwa wahawe ubumenyi bujyanye no gukora biogas yadutangarije ko ubu ageze ku rwego rwo gukora imishinga ya biogas ngo ku rugero rumwe n’ababyize muri za Kaminuza. Yongeyeho ko igihe azaba yabashije gusubira mu muryango we azaba Rwimezamirimo wo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye na biogas abikesha ubumenyi yaboneye muri Gereza. Ikindi yavuze ni uko hari abagororwa bagera kuri 20 bize gukora biogas ubu barangije ibihano byabo kandi ngo amakuru amugeraho ni uko bibeshejeho kubera uwo mwuga.

NSENGIYUMVA yasobanuye ko kugeza ubu biogas ikoreshwa muri Gereza ya Gasabo iboneka hakoreshejwe imyanda yo mu bwiherero n’ibisigazwa byo mu gikoni ku buryo haboneka ingufu zingana na m³ 425 buri munsi zikoreshwa mu guteka toni 1.5 z’ibigori, toni 1.2 z’ibishyimbo, litiro 1000 z’amazi yo kunywa n’igikoma.

Usibye kuri Gereza ya Gasabo, biogas ikoreshwa no ku zindi Gereza ziri hirya no hino mu Gihugu nka Rwamagana, Bugesera, Huye, Nyanza, Muhanga, Rusizi, Gicumbi n’izindi. Intego ya RCS ikaba ari uko mu myaka iri imbere biogas yazakoreshwa ku gipimo cya 100% muri za Gereza zose.

No selected post
Contact Form