Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

MINISITIRI ODA GASINZIGWA YASABYE ABANA BAGORORERERWA MU KIGO NGORORAMUCO CYA NYAGATARE KUZAVA MURI ICYO KIGO BARABAYE INTANGARUGERO

Ibi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa yabisabye abana bafite imyaka iri hagati ya 14 na 18 bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha binyuranye bakoze ubwo hatahwaga ku mugaragaro Ikigo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa kigenewe kubakira giherereye mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2014.

Share this Post

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango barimo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazili HARERIMANA, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CGP Paul RWARAKABIJE, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, abanyamadini n’abandi banyacyubahiro banyuranye, Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko gusana no kwagura icyo kigo ari igikorwa cy’indashyikirwa kije mu gihe nyacyo, igihe Abanyarwanda bose basabwa kuzirikana ko u Rwanda rushyize imbere kurengera uburenganzira bw’umwana, bwo shingiro ry’iterambere ryarwo. Yaboneyeho ashimira abantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa.

Minisitiri Gasinzigwa yasabye abana bari muri icyo Kigo guhinduka bakaba abana beza, bagaca ukubiri n’ingeso mbi zatumye bagongana n’amategeko bikabaviramo guhabwa ibihano n’inkiko, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, gufata ku ngufu n’izindi. Yabasabye kandi kudapfusha ubusa amahirwe babonye maze ubumenyi bunyuranye bahabwa muri icyo kigo bakabwitaho kuko buzabagirira akamaro mu buzima bwabo nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe.

Agaruka ku babyeyi, Minisitiri Gasinzigwa yasabye ababyeyi bose kwita ku nshingano zabo zo gukurikirana uburere bw’abana babo umunsi ku wundi, ibyo bikazatuma nta mwana wongera kwiroha mu ngeso mbi ngo bitume yibona imbere y’inkiko. Yamaganye kandi ababyeyi gito baroha abana babo mu ngeso mbi, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, uteshutse ku nshingano zo kurera agacyahwa yananirana hakitabazwa inzego z’ubuyobozi.

Muri uwo muhango, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, CGP Paul RWARAKABIJE yabwiye abawitabiriye ko imirimo yo gusana no kwagura icyo kigo yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 634,000,000, ikaba yarakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri RCS, Umuryango witwa DIDE n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Icyo kigo kigizwe n’ibyumba byo kurararamo, harimo igice kigenewe abahungu n’ikigenewe abakobwa, kigizwe kandi n’igice kigenewe amashuri harimo ay’inyigisho zisanzwe n’ay’imyuga ndetse n’ibibuga bigenewe imikino itandukanye.

Ubwo icyo kigo cyatahwaga ku mugaragaro cyari gicumbikiye abana 161 baturuka mu Turere tunyuranye tw’Igihugu barimo abahungu 158 n’abakobwa 3. Muri abo bana 158 bakaba baramaze gukatirwa n’inkiko naho 3 bakaba bakiburana.

Nk’uko byasobanuwe na Komiseri Mukuru wa RCS, abo bana bahabwa iby’ibanze bikenewe birimo ibikoresho by’isuku, ubuvuzi, uburezi n’ibindi. Mu myuga abo bana bigishwa harimo ububaji, ubwubatsi, gusudira, kogosha, kudoda n’iyindi.

Komiseri Mukuru wa RCS akaba yarashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa banyuranye bafashije kugira ngo imirimo yo gusana no kwagura icyo kigo irangire, yasabye kandi ko ubufatanye nk’ubwo bwakomeza no mu bindi bikorwa binyuranye.

Ikigo Ngoraramuco cya Nyagatare cyahoze ari Gereza ya Nyagatare, abantu bakuru bari bafungiwe muri iyo gereza bakaba barimuriwe mu zindi gereza kugira ngo aho habe umwihariko w’ahagororerwa abana bagonganye n’amategeko Igihugu kigenderaho kandi bahahererwe ubumenyi buzabafasha mu buzima bwabo nyuma yo kurangiza ibihano baba bakatiwe n’inkiko.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form