URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Gusura imfungwa n’abagororwa ni inshingano zacu- Minisitiri w’umutekano mu Gihugu

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana ubwo yasuraga Gereza ya Muhanga kuri uyu wa kane ku itariki ya 07/11/2013.

Share this Post

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yavuze ko ari ngombwa gusura za Gereza kenshi kugira ngo arebe ibibazo abazifungiyemo bafite n’uburyo bigomba gukemuka ndetse banagezweho gahunda zinyuranye z’Igihugu. Yongeyeho kandi ko biri no mu nshingano ze we n’abo bafatanya mu kazi ka buri munsi.

Muri uru ruzinduko rwe kuri Gereza ya Muhanga, Minisitiri Mussa Fazil Harerimana yasabye imfungwa n’abagororwa kurangwa n’ubunyarwanda birinda ikintu cyose cyaganisha u Rwanda mu macakubiri y’amoko kuko ari yo yabaye intandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ministre Fazil yabibukije ko mu muco nyarwanda iyo umuntu wo mu muryango yakosaga, yemeraga icyaha yakoze maze agasaba imbabazi. Ni muri urwo rwego yaasabye abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga batarasaba imbabazi abo bahemukiye gutera intambwe zo kubikora kandi bakabikora bibavuye ku mutima.

Ministre Fazil Harerimana yakomeje abwira abagororwa bo muri iyo gereza ko Igihugu gikora byinshi kugira ngo bagire imibereho myiza, bityo abasaba na bo ko bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bakora ibikorwa nyongeramusaruro.

Abagororwa babajije niba umuntu ufunze ashobora kubona amafaranga ya pansiyo maze Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu abasubiza ko itegeko ryari risanzwe ritabyemera ko ariko ririmo kuvugururwa kugira ngo uwabashije uwabashije kwiteganyiriza ubwo burenganzira abuhabwe.

Contact Form