Mu kiganiro Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 28/08/2013, bwagaragaje uko umutekano muri gereza zo mu Rwanda wifashe neza. Hagaragajwe ko hari ibyaha byo gutoroka byabaye muri uku kwezi kwa Kanama 2013 aho muri Gereza ya Huye hatorotse abagorwa batanu, ariko umwe ubu akaba amaze gutabwa muri yombi ku bufatanye bwa RCS n’izindi nzego z’umutekano.
Komiseri Mukuru wa RCS yabwiye abanyamakuru ko iyo umugororwa atorotse, agafatwa igihano yari yarahawe cyikuba kabiri, kandi n’umucungagereza wari umucunze agakurikiranwa kugirango hamenyekane niba hari uruhare yabigizemo maze na we ahanwe.
Mu nama yabanjirije icyo kiganiro n’abanyamakuru Ubuyobozi Bukuru bwa RCS bwagiranye n’abayobozi ba za gereza hafashwe ingamba zo kunoza akazi ko gucunga umutekano wa za Gereza.
Muri izo ngamba harimo guhita hatangira amahugurwa y’abacungagereza mu rwego rwo kubashishikariza no kubahwiturira inshingano zabo. Abayobozi ba za Gereza basabwe kandi gushyira ingufu mu kugenzura ibishobora guhungabanya umutekano muri Gereza, cyane cyane ibyakwinjira muri Gereza bitemewe n’ibifitanye isano na ruswa byose.
Ikindi ni uko abayobozi ba za Gereza basabwe gukurikirana buri gihe imikorere ya buri mucungagereza ufatiwe mu bikorwa by’ubufatacyaha n’abagororwa agafatirwa ibyemezo hakiri kare.
Abanyamakuru babajije ibivugwa ko ngo hari hari imbabazi zaba zigiye guhabwa abagororwa. Kuri iki kibazo, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Mary GAHONZIREyabasobanuriye ko ayo makuru atari yo, ko abashobora gufungurwa by’agateganyo ari abarangije kimwe cya kane cy’igihano baritwaye neza nk’uko biteganywa n’itegeko. Yongeyeho kandi ko muri abo bashobora gufungurwa by’agateganyo hatarimo abakoze jenoside, ab’ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse n’abakatiwe gufungwa burundu.