URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS Kubufatanye na DIDE, hasojwe amahugurwa ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro mumagororero

Uyumunsi kuwa 29 Nzeri 2023, kumagororero atandukanye ariyo Nyagatare, Musanze, Ngoma, Nyamagabe hasojwe amahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu ajyanye no kwigisha imyuga n’ubumenyingiro abari muri ayo magororero ndetse na bamwe mu bakozi bayo magororero bakurikirana ibijyanye n’amasomo, ayo mahugurwa akaba yatangwaga n’umuryango utegamiye kuri Leta DIDE.

Share this Post

Ni amahugurwa yatangiye kuwa 11Nzeri 2023, agamije guhugura abagororwa  n’abakozi kubijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, yari amaze ibyumweru bitatu, aho abahuguwe bavuga ko impamba y’ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa izabafasha nyuma yo gusoza ibihano ndetse n’abakozi bakavuga ko bizabafasha kwihangira imirimo bakaba bakwiteza imbere, bavuga ko ubumenyi ari ingirakamaro kumuntu wese ubwungutse biyemeza no kuzabusangiza abandi batagize amahirwe yo kwitabira ayo mahugurwa.

Mugusoza ayo mahugurwa ku Igororero rya Nyagatare, SP Richard Cyubahiro, Umuyobozi wungirije w’Igororero ry’abana rya Nyagatare, yashimiye abagororwa n’abakozi bayitabiriye abasaba ko ubumenyi bahawe bagomba kubusangiza abandi.

Yagize ati “ mwagize amahirwe yo gukurikirana amahugurwa ajyanye no gusudira no kudoda, ndabasaba ko ubumenyi mwungutse mutagumba kubwihererana mukazabusangiza n’abandi batabashije kwitabira kuko mwese ntabwo mwari kuyahererwa icyarimwe. Yakomeje ashimira umuryango DIDE watanze amahugurwa, kubazahugura abandi mumwuga w’ubudozi no gusudira, avuga ko iyo myuga uwayimenye imugirira akamaro.”

Murwego rwo kugaragaza ubushobozi kubyo bize bagaragaje bimwe mu byo bakoze muri icyo gihe cy’ibyumweru bitatu, birimo ibikoresho bikoreye bo ubwabo, bashimira ubuyobozi bwa RCS n’ubw’Amagororero budahwema kubitaho umunsi ku munsi bashigikira ihame ry’uburezi, kuko ari umusingi ukomeye mu buzima bwa muntu, ari nayo mpamvu leta y’u Rwanda ishishikajwe nuko abaturage bayo baba abantu bajijutse cyane biga umwuga kuko ari ingenzi.

Amahugurwa bakoraga yibandaga kubijyanye no Gusudira, gutunganya Imisatsi, ubudozi no kwigishwa uburyo bakwihangira imirimo biteza imbere, ndetse bakanateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Ibi ni bimwe mubyo bigaga mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze bahugurwa.
Abahuguwe kubijyanye no gusudira berekanye ibyo bize muri icyo gihe cy’ibyumweru bitatu.
Abize ubudozi nabo bagaragaje uko ibyo byumweru bahuguwe byari Ingirakamaro kuribo.
Bize ubwoko butandukanye bugezweho bw’imidodere bukunzwe na benshi.
Ibi ni bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu gutunganya imisatsi bakoreshaga.
No selected post
Contact Form