URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Munsenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yatanze isakaramentu mu Igororero rya Rubavu anatura igitambo cya Misa

Umushumba wa Diyozezi ya Nyundo, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, uyumunsi taliki ya 08 Ukwakira 2023, yasuye Igororero rya Rubavu, atura igitambo cya misa anatanga isakaramento ryo gukomezwa ku bagororwa n’abantu bafunzwe 48 bo mu Igororero rya Rubavu.

Share this Post

Mu gitambo cya Misa Munsenyeri Anaclet Mwumvaneza, yashimiye ubuyobozi bwa RCS  bwemeye ko Igororero rya Rubavu ribatabara byari byabangirije.

Yagize ati” turashimira ubuyobozi bwa RCS bwemeye kuduha ubufasha bwo gukura ibyondo byari byinjiye mu mashuri ubwo ibiza byatugwiriraga mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira iryo kuwa 03 Gicurasi 2023, bikangiza ibintu byinshi byasize muri seminari nto ya Nyundo mu macumbi no mumashuri huzuyemo ibyondo, biba ngombwa ko twatabaza Igororero rya Rubavu ngo baduhe ubufasha bwo gukuramo ibyo byondo kugirango turebe ko twakongera kuhakoresha, mwadutabaye mutajuyaje turabibashimira, kandi muzakomeze uwo mutima w’ubutabazi.”

Kiriziya Gotorika ndetse n’andi madini biri mubafatanyabikorwa RCS, ikorana nabo umunsi kumunsi, kuko abari mumagororero nabo bagira umwanya wo gusenga nk’abandi bantu bose bafite amadini babarizwamo, ndetse n’abayobozi b’amadini bakaba bahabwa uburenganzira bwo kuba baza bagakoreramo imihango yabo.

Munsenyeri Anaclet Mwumvaneza, ubwo yari ari mu Igororero rya RUbavu.
Yashimiye ubuyobozi bwa RCS, bwabateye inkunga mu gihe ibiza byari byabagwiriye.
Yatanze Isakaramento ryo gukomeza kubantu 48 bagororerwa mu Igororero rya Rubavu.
No selected post
Contact Form