URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS iravuga ko ihagaze neza mu bwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19

RCS iravuga ko ihagaze neza mu bwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19 Nkuko isi yose iri mu nkundura yo guhashya icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, ruratangaza ko ikijyanye n’ubwirinzi bw’icyorezo buhagaze neza.

Share this Post

Nkuko isi yose iri mu nkundura yo guhashya icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, ruratangaza ko ikijyanye n’ubwirinzi bw’icyorezo buhagaze neza.

Amakuru dukesha  umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri RCS, SP Theoneste Niyindora avuga ko mu nkundura yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ko RCS ihagaze neza, haba mu bwirinzi ndetse n’ibijyanye n’inkingo zihabwa abantu hazamurwa ubudahangarwa bw’umubiri kuko nazo zitangwa neza nkuko bikwiriye.

Yagize ati:”muri rusange RCS ku kijyanye n’ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19 duhagaze neza, hashyizweho ingamba zishoboka mu guhangana n’icyorezo gihangayikishije isi yose, kandi kikanica  iyo bibaye ngombwa kuko kimaze guhitana benshi mu gihugu no ku isi yose, mu ngamba zashyizweho harimo izo kwambara agapfukamunwa neza, gukoresha umuti wica mikorobi ku ntoki mu gukaraba ndetse no gutanga inkingo ku mfungwa n’abagorwa ndetse no ku bakozi bose, aho kugeza janisha riri  99.5 ku ijana  aribo Imfungwa n’abagororwa bamaze guhabwa urukingo uretse ko nibyo bice bisigara ari abakiza gufungwa bashya, ku bakozi bo bamaze guhabwa inkingo zose  ijana ku ijana .”

Yakomeje avuga ko kandi mu bwirinzi bukomeye cyane nko kurinda Imfungwa n’Abagororwa, hahagaritswe isura ku bafite ababo muri gereza hirindwa ko baza gusura bakanduza icyorezo abo basuye kikaba cyakwirakwizwa muri za gereza, hanashyirwaho ingamba zo gupima abantu bose babafite serivise zitahagarara, urugero nk’abubunganira abandi mu mategeko basabwa kubanza kwerekana ko bikingije ndetse ko banamaze amasaha 24 bipimishije, hanashyirwaho kandi gahunda ihoraho yo gupima abakozi bose buri wa mbere w’icyumweru bareba ko ntawaba warahuye n’icyorezo, basanga hari uwo kigaragaweho akajyanwa mu kato akitabwaho.

Dr Ingabire Diane, umuganga ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi kuri za Gereza, nawe yavuze ko kugeza ubu ubwirinzi buhagaze neza.

Yagize ati :”ubwirinzi buhagaze neza, dukora ibishoka byose kugirango turwanye icyorezo nkuko nahandi hose mu gihugu bigenda ndetse no ku isi yose, cyane nko kuri za gereza usanga haba abantu benshi, bisaba ubwirinzi buhagije kuko habonetsemo umwe ashobora kwanduza benshi  akaba ariyo mpamvu biba bisaba gushyiraho ingamba zitajenjetse kuko twabonye ko iki cyorezo cyica nkuko byagiye bagaragara kuko kimaze guhitana abantu benshi mu Gihugu.”

Kuva iki cyorezo cyagaragara mu gihugu hari gereza zagaragayemo ubwandu ariko ku mikoranire n’inzego nk’ikigo gishinzwe ubuzima RBC kubufatanye na RCS kirahashywa mu gihe gito hakazwa ingamba zo kwirinda.

No selected post
Contact Form