URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itsinda riyobowe n’umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ya Zimbabwe ryasuye RCS

Itsinda riturutse muri Repubulika ya Zimbabwe, Kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, ryasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, banyotewe no kumenya uko ikoranabuhanga rya IECMS mugucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa rikora.

Share this Post

Itsinda riturutse muri Repubulika ya Zimbabwe, Kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, ryasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa  RCS, banyotewe no kumenya uko ikoranabuhanga rya IECMS mugucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa rikora.

Kumbarai Hodzi, Umushinjacyaha Mukuru wa Zimbabwe n’itsinda baribari kumwe yari anayoboye, basobanuriwe uburyo Urwego rw’Ighugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwifashisha ikoranabuhanga rya IECMS ( Integrated Electronic Case Management System) ikoranabuhanga rifasha mu gucunga no kubungabunga amadosiye  akubiyemo amakuru y’Imfungwa n’Abagororwa ndetse ikanafasha kubona amakuru vuba.

Bageze kucyicara bakiriwe na Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CGP Juvenal Marizamunda, abaha ikaze ndetse abasobanurira muri make uko RCS abereye umuyobozi ikora ndetse nawe abashishikariza gukoresha ikoranabuhanga rya IECMS kuko ryihutisha akazi.

Umushinjacyaha mukuru wa Reubulika ya Zimbabwe Kumbarai yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yabakiriwe bakigera mu gihugu maze anashimira RCS ubunararibonye n’ubumenyi butandukanye yabasangije byumwihariko IECMS.

Yagize ati” Turashimira Leta y’U Rwanda uburyo twakiriwe kuva tugeze mu Rwanda kugeza n’ubu, turahimira kandi RCS ubunararibonye mwadusangije mu rwego rw’ikoranabuhanga mukoresha gucunga no kubungabunga amadosiye y’imfungwa n’abagororwa kuko twasanze ari uburyo bwiza.”

Yakomeje asaba itsinda ry’abakozi bari bari kumwe kurangwa n’ikinyabupfura yabonanye Abanyarwanda, anavuga ko ubufatanye buzatuma barushaho guteza imbere urwego baje bahagarariye ndetse anavugako bagiye kuzategura itsinda rikaza kwiga iryo koranabuhanga nabo bakarigira iryabo.

Ikoranabuhanga rya IECMS, rikoreshwa mu gucunga no kubika ndetse no kubungabunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa  rikanoroshya kandi kubona amakuru ku muntu winjijwe muri sisiteme ndetse no gukorana n’inkiko bikoroha.

No selected post
Contact Form