URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Bwambere Imfungwa n’Abagororwa bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda

Muri iyi gereza bafite uburenganzira busesuye ku imikino inyuranye, imyitozo ngororamubiri, amasomo yokugorora , y'uburerembonera gihugu, kwihangira imirimo, ndetse n’amasomo asanzwe aho mu mashuri abanza higa abana 186, mu yisumbuye ubu higa 14 naho mu myuga hakiga 96.

Share this Post

Gereza y’abana ya Nyagatare yatangiye kugororerwamo 2004 igirwa iy’abana kuva mu 2009, iyi gereza ifite ubutaka bungana na 6Ha, imyubako zikaba ziri uri 1Ha, ifungiyemo abana bose hamwe 295, barimo abakobwa 22 n’abasore 273 bakoze ibyaha bitandukanye birimo nk’ubujura, gusambanya abandi bana ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi.

Muri iyi gereza bafite uburenganzira busesuye ku imikino inyuranye, imyitozo ngororamubiri, amasomo yokugorora , y’uburerembonera gihugu, kwihangira imirimo, ndetse n’amasomo asanzwe aho mu mashuri abanza higa abana 186, mu yisumbuye ubu higa 14 naho mu myuga hakiga 96.

N’ubwambere aba bana baba bagiye gukora ikizamini cya Leta mubyiciro bitandukanye hari Abana batanu (5) bari kwitegura gukora ikizamini gisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) naho 11 bari kwitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza. Aba bana bakaba bafungiye ibyaha binyuranye.

Kuri uyu wa kabiri basuwe na Komiseri mukuru  wa RCS CGP George Rwigamba, yasuye iyi gereza  murwego we yise “gutera akanyabugabo” abo bana b’abanyeshuri bagiye gukora ikizamini za cya Leta bwa mbere mumagereza y’u Rwanda.

Komiseri mukuru  wa RCS CGP George Rwigamba yavuze ko iki ari igikorwa cyiza kandi kibayeho bwa mbere, ngo yizeye ko kizakomeza kikaba buri mwaka kuko aba bana bafite amahirwe yo kwiga nubwo bafunze.

Abandi bana basigaye bagera ku 186 bafungiye kuri gereza ya Nyagatare biga imyuga, bo bazajya bakora ibizamini babifashijwemo na  WDA.

No selected post
Contact Form