URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza bahagurukiye kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza

Abayobozi batandukanye b’amagereza ndetse nab’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa RCS bari mu Ishuri ryigisha amategeko I Nyanza aho barimo guhabwa ubumenyi ku buryo bwo kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza

Share this Post

Abayobozi batandukanye b’amagereza ndetse nab’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa RCS bari mu Ishuri ryigisha amategeko I Nyanza aho barimo guhabwa ubumenyi ku buryo bwo kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza. Nkuko byatangajwe na Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS DCGP Mary Gahonzire ubwo yatangizaga ayo mahugurwa ku mugaragaro abacungagereza bagomba guhabwa ubumenyi butandukanye bwo gukusanya amakuru y’uko imfungwa n’abagororwa babayeho muri gereza kuko ahateraniye abantu benshi bashobora kuba abakora ibyaha. DCGP Mary Gahonzire aganira n’abacungagereza bitabiriye aya mahugurwa yabasobanuriye ko abacungagereza bose bagomba kubona aya mahugurwa yo gukusanya amakuru ajyanye n’umutekano wa gereza. Ni muri urwo rwego yasahaye ishingano abo bitabiriye ayo masomo kuzahugura abandi bacungereza.  Amahugurwa nkaya akaba ari ayo gukumira ko hari icyaha cyakorerwa muri gereza.

 Aya masomo ajyanye n’umutekano arimo kwigishwa abacungagereza muri ILPD, aratangwa n’impuguke y’umunyaisraheli ZUR KREDO. Ubuyobozi bw’ishuri ry’amategeko ry’I Nyanza ILPD mu izina rya NDAYISABA Emmanuel atangaza ko kuba RCS itegurira abacungagereza amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’ubutabera ndetse n’umutekano bijyanye  no kunoza umwuga wo kurinda gereza  bituma umuryango mpuzamahanga ugirira ikizere u Rwanda, ukarusaba abacungagereza bajya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Umuyobozi wa gereza yemerewe kugenza icyaha cyabereye muri gereza, umugororwa wagikoze akaba yamukorera dosiye ishyikirizwa urukiko rukakimukurikiranaho. Aya mahugurwa azamara iminsi 15 yitabiriwe n’abacungagereza 30 .

No selected post
Contact Form