ICPA bisobanura International Corrections and Prison Association yatangiye kuva kuwa 25/8/2016 ikaba izasoza kuwa 02/9/2016 abari muri iyi nama bareberaga hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’umuryango w’abibubye yerekeye imicungire myiza y’imfugwa n’abagororwa kuri ubu yiswe Nelson Mandera rules n’amabwiriza ya Bancocok cyane ku ngingo zirebana n’abagore bafunzwe.
iyi inama yatewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU) yahuje abakuru b’inzego z’amagereza mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Botswana, Malawi n’igihugu cya Nigeria cyakiriye iyo nama.
Abari munama bahungukiye byinshi nk’udushya abari munama bagiye basangiza bagenzi babo, umuyobozi mukuru w’amagereza muri Nigeria yagaragarije ubushake Komiseri mukuru wa RCS ko byizweho neza ko RCS yajya yohereza abacungagereza kwiga yo imicungire y’amagereza ku rwego rwa kaminuza.