URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ministre w’Umutekano yasuye ibikorwa byo gusana Gereza ya Rubavu

Share this Post

Kuri uyu wa kane, Ministre w’Umutekano mu Gihugu Sheih Moussa Fazil HARELIMANA ari kumwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Paul RWARAKABIJE basuye Gereza ya Rubavu maze bareba ibikorwa byo kubaka inyubako z’amagorofa agomba kujya ararwamo n’Imfungwa n’Abagororwa. Izi nzu eshatu nizo zigomba gusimbura amahema yifashishwa nk’amacumbi y’abagororwa nyuma y’uko iyi Gereza igize impanuka y’inkongi mu mwaka wa 2014. Kubaka izi nyubako bizatwara amafaranga akabakaba miliyari imwe n’ibihumbi Magana arindwi (1.700.000.000). Inyubako imwe izajya irarwamo n’abagororwa igihumbi.

Umusingi w’inyubako ebyiri umaze kurangira kubakwa bikaba biteganijwe ko zizarangira neza kubakwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Gusana iyi Gereza birakorwa kubryo iyi Gereza ya Rubavu yuzuza ibyangombwa mpuzamahanga. Uburyo yubakwa ishyirwamo ibikorwa remezo byatuma igihe habaye impanuka muri Gereza, gutabara Imfungwa n’Abagorwa byakorwa ku buryo bwihuse. Mu biganiro Ministre Sheih Mousa Fazil HARELIMANA n’intumwa yarayoboye bagiranye n’ubuyobozi bwa RCS kubaka iyi gereza ya Rubavu, hatanzwe inama ko iyi Gereza yashyirwamo indi miryango ibiri isohoka muri Gereza, iyi ikaba yakoreshwa mu gihe habaye impanuka hahungishwa imfungwa n’abagororwa.

Ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro hateganijwe ko hazubakwamo ibibuga bya basket ball na volley ball. Ivuriro rikorera muri iyi Gereza naryo rigomba kuvugururwa. Ibindi  bikorwa remezo  byubakwa muri iyi Gereza ni uko ugushyira  umuhanda ugera muri iyi gereza ari ngari ku buryo igihe haba inkongi y’umuyaga imododoka izimya umuriro byayorohera kuyinjiramo Kugeza ubu gereza ya Rubavu icumbikiye imfungwa n’abagororwa ibihimbi bitatu na Magana arindwi

No selected post
Contact Form