URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Urwego rwigihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rwashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abacungagereza 71.

Ni ubwa mbere Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abacungagereza. Kuri uyu wa mbere abacungagereza 71 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga abacungagereza riteganya ko umucungagereza muto wo ku rwego rwa Wada cyangwa Caporal ugejeje ku myaka 40 ashyirwa mu kiruhko cy’izabukuru naho abafite ipeti rya Serija kugera kuri senior SGT basezererwa bagejeje kuri 45.

Share this Post

Nkuko byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba abacungagereza bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bakoreye igihugu akazi gakomeye, ko kugorora abantu bakoze ibyaha babaubiza mu murongo maze abasezeranya ko aho bagiye, RCS izahora ibazirikana kandi ko uzacyenera ubufasha bw’ibitekerezo bwamufaha gusubira mu buzima busanzwe RCS izabumuha. CGP Rwigamba yabwiye abacungagereza basezerewe ko  bagomba guhabwa umushahara w’amezi cumi n’abiri ndetse no bagafashwa guhabwa ubundi burenganzira bagenerwa n’amategeko harimo nk’amafaranga y’ubwiteganuyirize bw’abakozi.

Uhagarariye abacungagereza baserewe mu kiruhuko Sinior Sergeant Gapfizi Justin yavuze ko bishimiye ko bashyizwe mu zabukuru basezererwa nk’abantu bakoreye igihugu, avuga kandi ko naho bagiye bazafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu. Sinior Sergeant Gapfizi Justin yavuze ko mu kazi hari ibyo batabashije kugeraho nko kugirango RCS ibe yakwihaza mu biganye n’umusaruro maze avuga ko yizeye barumuna be asize mu kazi ndetse n’abandi bazaza ko uwo muhigo bazawesa. Yanasabye bagenzi be kuba intangarugero aho bagiye kugirango batazisanga nabo bagororwa nkuko bari mu nshingano zabo kugorora abandi bakoze ibyaha.

Abacungagereza basezerewe haromo S/Sergeant 52, Sergeant 22,Caporal 16 ndetse nab a wada 8.    Kuba abacungagereza basezerewe, RCS iragenya ko igiye kwinjiza abandi bashya kugirango hatazabaho ikibazi cy’abakozi badahagije. RCS nk’Urwego rw’Umutekano ruhora rucyeneye amaraso mashya y’abantu bakiri bato. Ni muri urwo rwego ruteganya kandi kuzasezerera abacungagereza bo ku rwego rw’aba ofisiye 22 bagahabwa ikiruko cy’izabukuru.

No selected post
Contact Form