URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Musenyeri Yohani Bosco Ntagungira yaturiye Igitambo cya Misa mu Igororero rya Nyarugenge

Ku munsi wo ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Bosco Ntagugira hamwe n’itsinda ry’abapadiri 4 bamuherekeje, batuye igitambo cya Misa mu Igororero rya Nyarugenge, kitabirwa n’abagororwa bamwe bahabwa n’isakaramentu ryo gukomezwa.

Share this Post

Musenyeri Ntagungira waje ahagarariye Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yishimiwe cyane n’abagororwa bo muri iri Gororero rya Nyarugenge, dore ko bamwe mu bagororwa bagera kuri 41, barimo abagore 14 n’abagabo 27 bahaherewe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

Musenyeri Ntagungira n’abapadiri baje bamuherekeje, banakiriwe neza n’ubuyobozi bwa RCS buhagarariwe na ACP Emmanuel N. Rutayisire.

Ibikorwa nk’ibi by’ivugabutumwa mu Magororero, ni bimwe mu bituma abagorororwa babona inyigisho nziza zibafasha kugira intekerezo nziza no kwanga icyaha nk’uko iyobokamana ribishishikariza abantu bose, bigatuma barushaho kugororoka ku buryo basoza ibihano bakatiwe n’inkiko barahindutse mu myumvire n’imyitwarire.

Muri iki Gitambo cya Misa abagororwa 41 bahawe isakaramentu ryo gukomezwa.

Musenyeri Ntagungira n’abapadiri bamuherekeje bahawe ikaze n’abayobozi ba RCS.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form