URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS Kubufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’iabanze n’abaturage bateye ibiti kuri za site enye

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, nkuko Leta y’u Rwanda yabyiyemeje, uyumunsi taliki ya 23 Ugushyingo 2024, kuri za site zitandukanye mu Gihugu, ziri muturere twa Gatsibo, Musanze, Nyanza na Nyamasheke, RCS kubufatanye n’inzego z’umutekano arizo ingabo, Polisi ndetse na Dasso, abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zibanze, bateye ibiti ku misozi yari yaratoranyijwe.

Share this Post

Mu mu gikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Nyagihanga, cyitabiriwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr Vicent Biruta arikumwe n’ abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zibanze, abakozi RCS bakorera mu ntara y’iburasirazuba, Abapolisi, abasirikare ndetse na Dasso, mu rwego kurengera ibidukikije ku misozi idateyeho ibiti.

Mukarere ka Nyamasheke hatewe mu murenge wa Macuba mu kagari ka Mutongo mumudugudu wa Gatyazo niho hatewe ibiti ku materasi  bigera kuri 4.016 kuri Hegitari 16, aho umuyobozi witabiriye iki gikorwa ari umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, aho nyuma y’icyo gikorwa habaye inama ashimira inzego zose ndetse n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa, aboneraho nogushishikariza abaturage kubungabunga ibyo biti byatewe, abasaba no kubungabunga umutekano wabo muri rusange, ababwira ko nta mutekano n’ibyakozwe byakwangirika bitamaze kabiri, aho yasoje asaba ababyeyi kudakura abana mu mashuri kuko abenshi mu bata ishuri, iyo bamaze gukura aribo bateza umutekano muke muri rubanda.

Ni Umuganda witabiriwe n’inzego zose kuko abaturage nabo bamaze kumenya agaciro ko kurengera ibidukikije, kuko aribo bigirira akamaro iyo bibungabunzwe neza kandi bakaba ari nabo bambere mu kubyitaho.

Nyama y’igikorwa cyo gutera ibiti Minisitiri Biruta yaganirije abitabiriye icyo gikorwa anabashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Aho igikorwa cyo gutera igiti cyabereye mu murenge wa Nyagihanga, baganira kukamaro ko kurengera ibidukikije.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form