Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku munsi mukuru w’umwana w’umunyafurika Abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bavuze imyato leta y’u Rwanda

Abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare mu bihangano bitandukanye bagaragarije abitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafuriaka, ufite insanganyamatsiko igira iti “uburezi kuri bose igihe n’iki” bavuze imyato Leta y’u Rwanda uburyo idahwema kwita ku baturage bayo cyane abana ibaha uburezi kuri bose.

Share this Post

Abo bana bishimira ko mubyo Leta y’u Rwanda yitaho harimo no gukurikirana abana bagonganye n’amategeko bari kugororwa,aho bavuga ko ari uburyo bwiza bwo kubategura mumutwe kuko aribo Rwanda rw’ejo, bavuga ko mubyo bishimira harimo ubumenyi bahabwa mumashuri, kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro bikazabafasha basoje ibihano basubiye mubuzima busanzwe ari abaturage beza babereye u Rwanda.

Mbabazi Kenia umwe mubana bahoze bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare wari waje mugikorwa cya Garuka ushime yavuze ko yashimishijwe nuko yigiye umwuga mu Igororero ukaba ariwo umutunze.

Yagize ati “ Ndashima RCS, idahwema kwita kubana baba baraje mu igororero batarageza imyaka y’ubukure ikababera umubyeyi aho ababyeyi babo batari, nshimira kandi umuryango DIDE wadufashije mu biganiro bya Mvura nkuvure byadufashije gusohoka mu bywigunge binyuze mu biganiro bitandukanye baduhaga, ubu bamwe tukaba tubeshejweho n’umwuga twigiye mu Igororero, ni iby’agaciro gakomeye.”

Nkundiriyimana Hussen nawe waje muri Garuka ushime, yavuze uburyo yaje kugororwa agakomeza amasomo ahawe imbabazi na perezida wa Repulika.

Yagize ati” Nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta tugahabwa imbabazi na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda nakomeje amashuri hanze, mu mibare n’ubugenge umwaka utaha nzajya muri kaminuza, ndabasaba buri wese guha agaciro amasomo yigira hano mu gihe ari kugororwa.”

Mukansoro Odette umuyobozi w’umuryango Foundation Dide ugira uruhare muri gahunda yo kugorora abagororwa cyane mu biganiro bya mvura nkuvure yabwiye  abana ko ubuzima butarangirira mu igororero hanze hari amahirwe menshi.

Yagize ati” Hari abana baza bafite ihungabana iyo bamaze kugwa mu cyaha bibaza uko bagiye kubaho mubuzima bwo mu Igororero, ariho Dide ifatira inshingano bagahabwa ibiganiro bitandukanye bifasha kwiyakira no kumenya uko bazitwara mu gihe bazamara mu Igororero bikabafasha no kumenya ko nubwo baguye mucyaha ubuzima buba bukomeje, ndabasaba rero gukoresha amahirwe mwabonye yo kwiga mukazayabyaza umusaruro kuko ubuzima butarangirira mu Igororero, hanze hari amahirwe menshi afite aho ahuriye n’ubumenyi mwigiye hano mugororwa.”

ACP Dr George Ruterana, waje uhagarariye komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yavuze Ko umunsi w’umwana w’umunyafurika, kugirango ubeho byaturutse kuburenganzira bw’umwana w’umunyafurika bwari bwahutajwe.

Yagize ati “ Igihe uburenganzira bw’umwana w’umunyafurika bwahutazwaga abana bo muri Afurika y’epfo b’abirabura bakicwaga bazira guharanira uburenganzira bwabo bwo kwiga mu 1976, nari mfite imyaka 10, ariko ifoto y’umwana warashwe nubu ntijya imva mumutwe, ibi nibyo byatumye habaho umunsi wagenewe umunsi w’umwana w’umunyafurika ari nayo mpamvu RCS, nayo iha agaciro uyu munsi kuko nayo ifite abana yitaho murwego rwo kubafasha kurengera ubuzima bwabo, hari abana babana n’ababyeyi babo biturutse kukuba batarageza imyaka yo gutandukanywa nabo, hari abandi bakora ibyaha bikaba ngombwa ko baza kugororwa biturutse ku byaha baba baguyemo, abo bose rero RCS iba igomba kubitaho ariyo mpamvu uyumunsi tuwubahiriza.”

Kugeza ubu Igororero ry’abana rya Nyagatare rigororerwamo abana 544, harimo abana b’abakobwa 33 n’abana b’abahungu 511, biga amasomo atandukanye arimo imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’amasomo biga mu ishuri bagakora ibizamini bya Leta.

Abana mu ndirimbo n’ibindi bihangano beretse abari byarimo kuvuga imyato Leta y’u Rwanda.
Indirimbo zaranze umunsi w’umwana w’umunyafurika abana bari banezerewe cyane.
Abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bishimira uburezi bahabwa bari kugororwa.
Mukansoro Odette umuyobozi w’umuryango Foundation DIDE yasabye abana ba Nyagatare kubyaza umusaruro amasomo bahabwa.
ACP George Ruterana yavuze uburyo umunsi w’umwana w’umunyafurika wagiyeho n’impamvu muri RCS kuri uwo munsi bibanda ku bana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare.
Abitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafurika bafashe ifoto y’urwibutso.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form