Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Munsenyeri Sinayobye Eduard yatuye igitambo cya misa mu Igororero rya Nyanza

Nyiricyubahiro Musenyeri Sinayobye Eduard, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yatuye igitambo cya Misa mu Igororero rya Nyanza, aho yari aherekejwe n’abapadiri b’iyo diyosezi mu rwego rwo kogeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuko n’abari mumagororero baba babukeneye.

Share this Post

Amadini n’amatorero agira uruhare runini muri gahunda zitandukanye zijyanye no kugorora hashingiwe ku nshingano z’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora zo kwita ku muntu wese wazanywe mu Igororero biturutse ku mpamvu zitandukanye zemezwa n’ibyemezo by’inkiko. Uyu muntu wakiriwe mu igororero arakurikiranywa kugeza igihe asoreje urugendo rwe rw’igihe cyagenwe agomba kuba ari mu Igororero ari rwo rwitwa “urugendo rwo kugorora”.

Iyo abantu bumvise kugorora ntabwo bahita basobanukirwa ibyo aribyo ariko birumvikana; kugorora ni urugendo ruhera aho umuntu wagonganye n’amategeko agahabwa igihano cyo kimujyana mu igororero mu gihe iki n’iki. Hatangira yigishwa ububi bw’ibyaha hagamijwe kumutegura kuzasubira mu muryango nyarwanda yarahindutse kuko hari n’abakora ibyaha batazi ko ari ibyaha. Muri urwo rugendo rero niho amadini n’amatorero ndetse n’indi miryango itandukanye izira ikagira uruhare mu kwita kuri abo baba baragonganye n’amategeko bagahabwa inyigisho zibahindura ndetse hakiyongeraho n’ubumenyi bahabwa butandukanye burimo kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro bikazabafasha kwibeshaho basoje ibihano.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form