Ni yubatse mu murenge wa Kibungo, Akagari ka Karenge umudugudu wa Musamvu,
ikaba ifite umwihariko wo kuzafasha abagore kugaragaza ibikorwa bakora bityo bibashe kumenyekana, kuko bizaba biri ahantu hazwi abashaka kubisura byoroshe kuba babibona, ni ibikorwa bitandukanye abagore bakora bakoresheje amaboko yabo, bikajya bishyirwa muri iyo nzu (show rooms) bigashakirwa isoko, ibyo bikorwa bikazaba birimo n’iby’abagore bagororerwa mu Igororero ry’abagore rya Ngoma.
Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, aho abitabiriye uwo muhango batangiriye kugikorwa cyo gufungura inyubako no kuyisura, harebwa umusaruro w’ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abagore bo mu karere ka Ngoma harimo n’abo mu Igororero, hakurikiraho igikorwa cyo kuremera abaturage batishoboye babaha inka n’ibiribwa bitandukanye byo kubatunga.
Nyuma y’ibyo bikorwa abitabiriye umuhango bakomereje ku Igororero rya Ngoma aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, Madam Jackline Kamanzi hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bari baje kurebera hamwe uko ubuzima bw’abagore mw’Igororero buba bumeze, kugira ngo nk’Inama y’Igihugu y’abagore ibafashe mu bikorwa bitandukanye binyuze mu mishinga izafasha gutegura ubuzima bwabo nyuma yo kurangiza ibihano.
Ibi bikaba ari ibikorwa bishingiye kandi ku mwanzuro nimero 10 w’lnama Rusange ya 22 y’lnama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’lgihugu yateranye kuwa 31 Kanama 2023, wavugaga ko lnama y’lgihugu y’Abagore ku bufatanye n’Urwego rw’U rwanda rushinzwe Igorora bazatanga ibiganiro mu magororero yiganjemo abagore, ni muri urwo rwego Inama y’lgihugu y’Abagore ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa Anchor Eco basuye igororero rya Ngoma.
Gusura Igororero rya Ngoma biri muri gahunda yo kurebera hamwe uko bahatangiza umushinga wo gutanga amazi meza yo kunywa binyuze mu mavomero bazahubaka bityo bifashe abagore bari muri iryo gororero kubona amazi meza hafi yabo no gutangiza umushinga wo gukora ibikoresho by’isuku bakoresha mu gihe bari mugihe cy’ukwezi k’umugore(Cotex).
Abagore kandi bakazajya bahabwa ibiganiro bitandukanye bibafasha kwitegura gusubira muri sosiyete no mu miryango yabo nyuma yo kurangiza ibibano, basubiye mubuzima busanzwe, aho bazajya bigishwa zimwe muri gahunda za Leta zigezweho, kwihangira imirimo, kwirinda ibyaha byatuma bongera gusubira mu Igororero no kubana neza nabo basanze.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/WhatsApp-Image-2024-02-21-at-09.29.21-1024x682.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/WhatsApp-Image-2024-02-21-at-09.30.08-1024x682.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/WhatsApp-Image-2024-02-21-at-09.28.30-1-1024x682.jpeg)