Mu rwego rw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi Zimbabwe n’u Rwanda muri gahunda yo gusangira ubumenyi mu kugorora abakoze ibyaha bitandukanye, binyuze mu masezerano bagiranye yo kuwa 19Gashyantare 2021, Komiseri mukuru w’amagereza no kugorora mugihugu cya Zimbabwe, yatanze imyanya itanu kubakozi batanu 05 b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bazitabira amasomo ajyanye n’iterambere mumwuga wo kugorora, mu ishuri rya Zimbabwe ritangirwamo amahugurwa y’abakozi riherereye I Harare, ZPCS Chikurubi.
SP Faustin Bizimana, SP Alfred Rwagasore, SP Francis Rudakemwa, SP Christine Mukankwaya na SP Zainabu Nyirashikama, ayo masomo bazitabira akazamara hafi umwaka kuko yatangiye taliki 28 Mutarama 2024 akazasozwa taliki ya 13 Ukuboza 2024.