Nyuma yo kuzenguruka Amagororero yose, ubu bukangurambaga bwasorejwe ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, tariki ya 15 Gashyantare 2024, aho abakozi b’inkiko batangaga ibiganiro kububi bwa ruswa baganiriye n’abakozi n’abayobozi ba RCS bakorera kucyicaro, mu rwego rwo kurebera hamwe ubufatanye mu mikoranire n’imikorere no guteza imbere ubutabera buhabwa abantu bafunzwe n’uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Abakozi b’inkiko bayobowe na Perezida w’urukiko rw’ubujurire Rukundakuvuga Francois Regis, bakiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, baganira ku mikorere ya Kinyamwuga n’imikoranire myiza ikwiye kwimakazwa mu gukemura ibibazo by’abantu bafunzwe, kugira ngo babone ubutabera bwihuse ndetse banafashwe gusoza ibihano bakatiwe n’inkiko mu buryo buteganywa n’amategeko.
CGP Murenzi, yashimiye ubufatanye bwiza inkiko zigirana na RCS, mugutanga ubutabera buboneye hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati” Ubufatanye bw’izi nzego zacu zombi RCS n’inkiko, bufasha cyane mu gutanga ubutabera buboneye ku bagororwa n’Abantu bafunzwe no gushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya ku bahawe ubutabera binyuze mu nzira y’amategeko hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.”
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda, Rukundakuvuga Francois Regis, yavuze ko ubusanzwe imikoranire y’Inkiko na RCS ari myiza, asaba ko iyo mikoranire yakomeza.
Yagize ati:” Ndashima uburyo dukorana umunsi kumunsi, ndasaba kandi ko abakozi b’inkiko n’Abakozi b’Umwuga b’Urwego kurushaho guhana amakuru kugira ngo ahakiri ibibazo bishakirwe uburyo bibonerwa umuti bikemurwe,ubutabera butangwe uburenganzira bw’abagororwa n’abantu bafunzwe bwubahirizwe.
Muri iki kiganiro kandi harebewe hamwe uburyo hari imbogamizi zigomba gukemuka n’ibibazo bitandukanye bikigaragara birimo, Ibijyanye n’amadosiye y’Abagororwa n’abantu bafunzwe, ibikoresho nk’Imodoka zitwara Abagororwa zidahagije,Sisiteme ya IECMS, ikoranabuhanga rya Video Conference n’ibindi n’ibindi bikeye ibisubizo.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/inkiko-2.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/inkiko-4-1024x635.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/inkiko-3.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/inkiko-1.jpeg)