CP R NIYONSHUTI, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari(PTS Gishari) niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa y’ibyumweru 15 yaberaga ku ishuri rya Polisi riherereye I Gishari ho mu karere ka Rwamagana, Urwego rw’U Rwanda rushinzwe igorora rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Ishuri rya RCS (RTS Rwamagana), SSP Olivier BAZAMBANZA.
Muri aya masomo bahawe, hakubiyemo arebana no kwigisha abandi bakozi mu buryo bwa kinyamwuga nabyo bishingiye ku masomo aba yarateganijwe.
Bahawe impanuro yo kuzakoresha neza ubumenyi bahawe mu rwego rwo kwigisha bagenzi babo no kubaka Ubunyamwuga mu bakozi ba RCS banibutswa ko bagomba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/06/Abitabiriye-umuhango-1-300x200.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/06/Abayobozi-nabasoje-amahugurwa-1-300x137.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/06/Abahize-abandi-bahawe-ibihembo-1-245x300.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/06/Abasoje-amahugurwa-bahabwa-impanuro-300x155.jpg)