Mu magororero yose yo mu Rwanda usanga habarizwamo amadini yemewe atandukanye kuburyo umuntu uje gufungwa atabura amahirwe ku burenganzira bwe ku idini, aho usanga akigera ku igororero amwe mu makuru abazwa hakubiyemo n’ay’idini abarizwamo. Ibi bikamufasha kutigunga no kuba yatekereza nabi mugihe cyose akibarizwa mu igororero kandi ibi binamufasha kugororoka bitewe n’inyigisho z’iyobokamana bahabwa mu rwego rw’idini.
Uburenganzira ku idini ni bumwe mu burenganzira bw’ibanze ku muntu ufunzwe kimwe n’undi muntu wese.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/06/Amagororero-avanzeAbagabo-nabagore-300x135.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/06/Abagore-bafunzwe-nabo-bizihije-Eid-Al-adha-135x300.jpg)