Kubufatanye bwa Diyosezi Gaturika ya Byumba n’Urwego rushinjwe Imfungwa n’abagororwa RCS hasojwe amahugurwa y’iminsi irindwi yerekeye n’ubuvuzi bwindwara zo mumutwe bita TFT.IZERE –Rwanda.

Amahugurwa yatangiye taliki ya 05/08/2018 asozwa taliki ya 09/08/2018 ahoyitabiriwe n’abakozi ba Diocese ya Gicumbi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Infungwa n’Abagororwa (RCS).
Amahugurwa yarayobowe na Padiri IRAKOZE Jean marie vianney uyobora Cartas ya Diocese ya Gicumbi yatumiye impuguke muvuzi bya “Thought field therapy – TFT“ baturutse muri America bayobowe na Dr. Croline E sakai n’umuterankunga wa TFT Pastor Debra New.

Dr Caroline E Sakai akaba arinawe washinze umuryango TFT Izere-Rwanda ukorera mukarere ka Gicumbi.
Abahuguwe bose bagiye kuvura mu rwego rw’imenyerezamwuga mumurenge wa Rukoma mukagari ka Nyamiyaga ahari ikigo cyakirirwamo abakobwa barerera iwabo n’abakuze barerera iwabo bagabanyijemo ibyiciro bibiri abakobwa barerera iwabo bazwi kwizina ry’abarerera iwabo,ikindi gice cy’abakuze barerera iwabo kitwa Abageni ba Kristo.
Abahuguwe baganiriye banavura Imfugwa n’Abagororwa kuri Gereza za iya Rubavu n’iya Musanze babakoreye ubuvuzi abagera kuri 32 hakoreshejwe uburyo bwa TFT

Uhagarariye abagororwa kuri Gereza ya Musanze yatanze ubuhamya avuga ko kuva aho baboneye ababitaho aribo bayobozi ba TFT ubuzima bwahindutse bagatangira kwigirira ikizere no kwiremamo ubuzima bushya.
Uhagarariye Imfungwa n’Abagororwa muri Gereza ya Rubavu yatangaje ko ubuvuzi bahawe babwishimiye kandi ko haraho bubakuye bukaba bubagejeje mubundi buzima bwo kwigirira ikizere no guhindura imitekerereze.
