URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS yashyize mu bikorwa umwanzuro w’inama y’abaminisitiri ku ifungura ry’agateganyo

Share this Post

Kuri uyu wa gatandatu muri gereza ya Nyarugenge ihererereye mu murenge wa Mageragere habereye igikorwa cyo gufungura abagororwa bahawe imbabazi na perezida wa repubulika ndetse n’abandi bafunguwe by’agateganyo kuko bitwaye neza muri gereza.

Iki cyemezo kikaba gishyira mu bikorwa umwanzuro w’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu ikemeza ko abagororwa 8168 bafungurwa by’agateganyo. Abagororwa 447 bo muri gereza ya Nyarugenge nibo bafunguwe harimo na Victoire Ingabire Umuhoza ndetse na Kizito Mihigo bahawe imbazi na perezida wa Repubulika.

Ingabire Victoire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, Kizito Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu  Rushinzwe Imfungwa  n’Abagororwa CG George RWIGAMBA yasabye abarekuwe kwitwara neza mumiryango bagiyemo ndetse no kubana neza n’abagenzibabo birinda amakosa yatuma bongera gufungwa.

Ingabire ni umunyapoliti utavuga rumwe na Leta wari wahamwe n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside naho Kizito Mihigo akaba umuhanzi wari wahamwe n’ibyaha bine birimo ubugambanyi no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Yaba Kizito cyangwa se Victoire Ingabire bose bashimiye perezida wa Repuburika y’u Rwanda ku mbabazi yabahaye , ndsetse n’abantu bose bababaaye hafi igihe cyose bamaze muri gereza.

Gereza ya Nyarugenge ifite imfungwa n’abagororwa 8168, abarekuwe ni   abagororwa 447

Urutonde rw’abagororwa bafunguwe ku magereza yose.

§  Bugesera: 23

§  Nyarugenge: 447

§  Musanze: 149

§  Gicumbi: 65

§  Nyanza: 63

§  Rubavu: 158

§  Rwamagana: 455

§  Nyagatare: 24

§  Huye: 484

§  Muhanga: 207

§  Ngoma: 35

§  Rusizi: 7

§  Nyamagabe: 23

No selected post
Contact Form