URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Gereza ya Muhanga ifafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga hakozwe umuganda wo gusiza ikibanza cy’ahazubakwa Ishuli.

Umuyobozi wa karere ka Muhanga yashimye ubufatanye bw’inzego zose zari zitabiriye icyo gikorwa cy’umuganda ati “ubu twishatsemo igisubizo gihesha akarere kacu agaciro”.

Share this Post

Facebook
WhatsApp
Twitter

Mugikorwa ngaruka kwezi cy’umuganda rusange wimpera z’ukwezi kwa Kanama  kuwa25/08/2018, mumurenge wa Nyamabuye hakozwe umuganda witabiriwe n’abacungagereza ,ingabo na police y’u Rwnda

Umuganda wakorewe kuri EP Remera mu Kagari ka Gifumba Umudugudu wa Rugarama

  kubufatanye n’abaturage  n’ubuyobozi bwinzego zibanze bwa karere ka Muhanga Hashijijwe ikibanza kizubakwamo amashuri y’imbumba 6. Haranduwe ibishyitsi 126.

 Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu UWAMARIYA Beatrice,hari kandi Umuyobozi wa Police mu Karere ka Muhanga n’umubyobozi wa Gereza ya Muhanga  Chief supretendent of prison KARANGWA

Uwo muganda witabiriwe n’abaturage ndetse n’abacungareza bari hagati 1,200-1,500. Agaciro k’Umuganda wakozwe ni 1,800,000Frw.

Umuyobozi wa karere ka Muhanga yashimye ubufatanye bw’inzego zose zari zitabiriye icyo gikorwa cy’umuganda ati ubu twishatsemo igisubizo gihesha akarere kacu agaciro”.

yakangurire abaturage kwitabira  gutanga Mituel  de sante no kuzitabira gahunda y’amatora yegereje y’abadepite ana nenga bimwe mubikorwa bitagezweho mu mihigo y’umwaka ushize byatumye akarere gasubira inyuma kumwanya kariho ubu.

Gereza ya muhanga ifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye mubikorwa by’umutekano n ‘iterambere rya karere nk’ubuhinzi,ubworozi,ibikorwa remezo n’isuku.

Abayobozi batandukanye ndetse na b’amadini bo mukarere ka Muhanga bakunze gusura Gereza baje kwigisha imfugwa n’abagororwa inyigisho z’uburere mboneragihugu mu rwego rwo kubahindura  abaturage beza.

Umuganda watangiye isambiri za mugitondo  urangira  isasita z’amanywa.

Contact Form