Umuyobozi wa Gereza ya Huye yavuze ko ibikorwa by’umusaruro bagira harimo ubuhinzi n’ubworozi bikorwa n’abagororwa ndetse hariho nibindi bikorwa hakoreshejwe amasezerano ya barwiyemeza mirimo cyangwa abaturage kugiti cyabo bijyanye no kubaka amateme ,amazu,ndetse no gusana nibindi bikorwa bitandukanye .

Amasafuriya akorwa n’uruganda rwa Gereza ya Huye

Amasabune y’uruganda rwa Gereza ya Huye akoreshwa mwisuku y’abagororwa

Kimwe mugice cy’urutoki rwa Gereza ya Huye
Yakomeje avuga ko hari nibindi bikorwa nka Atoriye y’ububaji,Ubukorikori n’ubugeni,hamwe n’Uruganda rw’amasabune n’amasafuriya manini bita movero ,ibyo bikorwa byose bikorwa hakoreshejwe abagororwa kandi ko bibyara umusaruro kuri RCS ndetse n’igihugu muri rusange.
Nanone atubwira ko ibyo bikorwa byose bikorwa na Gereza kubufatanye n’icyigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ( RAB) cyane mukubahugura no kubakurikirana mubuhinzi bw’umuceri,urutoki,n’ubworozi bw’amatungo.
Akomeza avuga ko ibyo bikorwa by’umusaruro harimo ibyeguriwe MUHABURA MULTICHOICECOMPANY (MHC) nkubuhinzi bw’umuceri,ububaji,ndetse n’amasabune.
Twegereye bamwe mu bakora iyi mirimo nyongera musaruro batubwirako ibafitiye akamaro kanini kandi ko bayikora ntagahato karimo kandi bibagirira akamaro nko kongera ubumenyi mugihe bafunguwe bakazagira icyo bimarira mubuzima bwo hanze,
Ndetse kandi ko iyo mirimo ibarinda ubwigunge.

Imboga zigenewe Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Huye

Inkwavu z’unganira indyo y’ababana nindwara zidakira kuri Gereza ya Huye

Ubuhinzi bw’umuceri wa Gereza ya Huye

Inka zikamirwa imfungwa n’abagororwa babana nuburwayi budakira

Kimwe mugece cya BIOGAZ kifashishwa mugutekera Imfungwa n’abagororwa

Imwe mundege zikorwa N’abagorwa ba Gereza ya Huye

Ubukorikori bukorwa n’abagorwa ba Gereza ya Huy

Imbata z’unganira indyo y’abagororwa babana n’uburwayi budakira kuri Gereza ya Huye

Ingurube zororewe kuri Gereza ya Huye