None kuwa 18/09/2018 Ku bufatanye bw’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa na CICR hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma Imfungwa n’Abagororwa kuri Gereza ya Huye.
Gereza ya Huye iriho abagororwa 10782 hakaba harimo abaregwa icya cya Genocide n’abibyaha bisanzwe.
Muricyo gikorwa hateganyijwe gupima Imfungwa n’Abagororwa 10782 bagapimwa ;ibiro,uburebure,ububyimbe bw’amaguru,ndetse n’uburwayi bw’amenyo,

Umuyobozi wa Gereza ya Huye CSP James MUGISHA
Umuyobozi wa Gereza ya Huye yadutangarije ko iki gikorwa ari ingira kamaro kuko harimo Imfungwa N’abagororwa bashaje kandi bafite integer nke cyane ko ari byiza kubakurikirana no kubuzima bwabo muri Rusange bagakorerwa isuzumwa ry’umubiri wabo.
Kandi ko ashimira ubuyobozi bwatekereje kuriki gikorwa cyo gupima BMI kuri buri mugororwa wese ndetse hakaba hateganyijwe no kuzapima abacungagereza ba Gereza ya Huye kugirango ntabo babashe gukurikiranwa bahabwe ubufasha kubazaba bagaragaweho na BMI iri hejuru cyane.
Ukuririye abaganga bivuriro rya Gereza ya Huye yadutangarije ko barimo gusuzuma BMI kubagororwa bose kugirango bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse babashe no gukurikiranwa abagaragaweho nicyo kibazo cy’uburway bahabwe Inyu.
Kandi adusobanurira ko abagize ikibazo cya BMI iri hejuru kubufatanye bwa Cartas Diyoseze ya Huye bagerageza kubatera inkunga yo kubashakira indryo yo kurwanya icyo kibazo.

Umugororwa ukuriye abandi muri Gereza ya Huye NSABIMANA J.Claude
Twavuganye n’umugororwa uhagarariye abandi Kuri Gereza ya Huye adutangariza ko banejejwe nigikorwa Leta iba yabatekerereje ko ari kiza kandi bagishimira umuyobozi w’urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Aabagororwa CG George RWIGAMBA kandi ko by’umwihariko banashimira nyakubahwa purezida wa Repuburika y’Urwanda Paul KAGAME uburyo babitaho.



IP A. KATABARWA arimo kwandika ibipimo by’abagororwa kuri Gereza ya Huye

Umuganga kuru Gereza ya Huye arimo gufata ibipimo by’abagororwa ALEXIS