Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha tariki ya 27/09/2018 abagororwa 100 basabye imbabazi imiryango bakoreye ibyaha muri genoside yakorewe abatutsi 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS k’ubufatanye n’Umuryango w’Ivugabutumwa mu magereza Prison Fellowship Rwanda
Ubuhamya bwatanzwe n’abagororwa basobanuye uburyo bakoze icyaha, basaba imbabazi bemerera abari aho ko batazongera gukora icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi biciwe ababo, nabo bavuze ko kuba barahemukiwe bitagomba gutuma bahora mu gahinda ahubwo ngo ni ngombwa gutanga imbabazi mu rwego rwo gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba avuga ko kugaragaza ukuri ku mateka yaranze u Rwanda aribyo bizatuma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kirushaho kuzamuka mu banyarwanda.

CP J Bosco KABANDA atanga ubutumwa kubasabye imbabaz
Uhagarariye Urwego Rwigihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa RCS muri iki gikorwa CP Jean Bosco KABANDA yabajije abagororwa niba imbabazi basabye bazikuye ku mutima basubiza ko bazikuye ku mutima maze abasaba ko bagenda bakigisha n’abandi bagororwa gusaba imbabazi kuko bibabohora umutima, bagakora igihano cyabo nta bindi bibazo bafite bikomoka kuri icyo
Kugeza ubu abagororwa baregwa icyaha cya Genocide barimo krangiza ibihano ni 28604 muri abo 283ni abari mu ngando ya TIG . Abagororwa basabye imbabazi ku byaha bya genoside yakorewe abatutsi bakoze bagera 15%.

Abagororwa barikumwe ntabo biciye muri Genocide 1994