Abakozi b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, bifatanyije n’abagororwa ba Gereza ya Nyarugenge ndetse n’abaturage batuye akagali ka Kavumu ko mu murenge wa mageragere bahuriye mu muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyuwa gatandatu batera ibiti bisaga ibihumbi 4 kuri iyi Gereza ya Nyarugenge.
Impamvu yo gutera ibiti byinshi kuri iyi Gereza, ni uburyo bwo kurinda ibidukikije harwanywa isuri kuri gereza nshya kuko yubatse ku musozi. Abagororwa bishimiye kuba bakoranye umuganda n’abashinzwe kubarinda bari kumwe n’abaturage kuko bibereka ko leta itabatererana mu bikorwa byose bigenewe iterambere ry’abaturage baryo.
Nyuma yo kurangiza gukora umuganda haterwa ibiti habaye ibiganiro byahuje abitabiriye uyu muganda, komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa CG George Rwigamba abasobanurira akamaro k’umuganda n’inkomoko yayo ko iri mu muco wa Kinyarwanda.
Komiseri Mukuru wa RCS yashimye abitabiriye uyu muganda wo gutera ibiti cyane cyane abagororwa abashimira no ku bindi bikorwa bagiramo uruhare harimo nk’icyo kubaka iyi Gereza nshya ya Nyarugenge maze abasaba ko igikorwa cyo gutera ibiti kuri iyi Gereza cyazakomeza.
Abagororwa bitabiriye uyu muganda nabo bashimye iki gikorwa.Umugororwa uhagarariye abandi bagororwa Byukusenge Gaspard yagize ati:” Guhura n’abayobozi bacu bashinzwe kutugorora bari kumwe n’abaturage tugakorana umuganda biradushimisha cyane, kuko bitwereka ko ubuyobozi butwitayeho ko gufungwa atari uguhezwa ku zindi gahunda ziteza imbere igihugu”
Naho umudamu uhagarariye abandi badamu bafunze Regine Mukamurigo yavuze ko gutera ibiti bibafitiye akamaro nk’abagororwa:”Gereza yacu bayizanye ahantu hari ibiti bikurura umwuka mwiza, ni inshingano yacu kubyongera kugirango turusheho kugira ubuzima bwiza…..kuri Gereza ya Kigali 1930 aho twahoze kubera ko nta mwuka mwiza wahabaga twagiraga indwara z’ubuhumekero ndetse n’iz’amaso ariko hano kubera umwuka mwiza zaragabanutse cyane”
Kugeza ubu Gereza ya Nyarugenge icumbikiye imfungwa n’abagororwa ibihumbi 8 bavuye muuri Gereza yahoze yitwa iya Kigali 1930 ndetse n’iya Gasabo. Abafungiyemo bagera kuri 60% baregwa ibyaha bisanzwe biganjemo abazira ibiyobyabwenge.

Umukozi wa Muhabura arimo gutera igiti N’umugororwa wa Gereza ya Nyarugenge

Abacungagereza n’abagororwa bitabiriye umuganda wo gutera Igiti kuri Gereza ya Nyarugenge

Aba Tigiste ba TIGE ya Mageragere bitabiriye umuganda wo gutera igiti.