URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Imfungwa n’abagororwa barimo gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gitanga Indangamuntu (NIDA) batangije igikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa ngo bahabwe indangamuntu

Share this Post

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gitanga Indangamuntu (NIDA) batangije igikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa ngo bahabwe indangamuntu

Igikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa kizamara amezi atatu cyatangiriye muri gereza zo mu ntara y’amajyaruguru arizo Gicumbi na gereza ya Musanze.

Abagororwa kimwe n’abandi banyarwanda bemerewe gutunga indangamuntu. Abafotorwa ni abasanzwe badafite indangamuntu barimwo abafunzwe cyera, babaruwe ariko ntibafotorwe ngo bahabwe indangamuntu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS SSP Hillary SENGABO avuga ko kuba Imfungwa n’abagororwa barimo gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu batemerewe kuzitunga ku mpamvu z’umutekano ubuyobozi bwa gereza burazibabikira bukazibaha batashye mu ngo zabo.

Imfungwa n’abagororwa bose nibabona indangamuntu bizaborohereza kubavuza kuko abagororwa bose ubu bari mu bwisungane mu kwivuza mutuelle de santé kandi RSSB ikaba isaba nomero y’indangamuntu kugirango uri muri mituwele avurwe.

Umuvugizi wa RCS yagize ati: “Indangamuntu zihabwa abagororwa ni nk’izabandi banyarwanda, icyo bizadufasha ni uko niba buri mugororwa nabona indangamuntu, kumuvuza bizatworohera kuko iyo bageze kwa muganga babazwa nomero y’indangamuntu kugirango bavurwe kimwe nk’abandi baturage bari muuri mituwele”

Umukozi uhagarariye NIDA muri iki gikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa  UMUHOZA Liliane avuga ko iki gikorwa cyo kubarura no gufotora Imfungwa n’Abagororwa, buri mugororwa ahabwa  nomero y’ikarita ndangamuntu kugirango bashobore kubona serivise zo kwivuza.

Kugeza ubu imfungwa n’Abagororwa bari muri gereza zicugwa na RCS ni 65.997, abagera ku 15000 nibo bateganijwe gufotorwa kuko abandi bafunzwe barahawe indangamuntu.

    Umukozi wa NIDA arimo gufata imyirondoro y’abagororwa
No selected post
Contact Form