URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana 6 bafungiye muri gereza ya Nyagatare batangiye ibizamini bisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye

It is a joyful week for twelve juvenile inmates as they can test their ability and see if they will be able to acquire secondary education next years if they pass Primary Leaving Exams (PLE) they are sitting.

Share this Post

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/11/2018 abana 6 bo muri gereza y’abana ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Iki kizamini aba bana barimo kugikorera mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare.

Ni inshuro ya gatatu abagororwa bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakora ibizamini bya leta bisoza ikiciro cy’amashuri abanza tronc commun. Abana barimo gukora ibi bizamini ni abana bahamijwe ibyaha n’inkkiko bakaza gufungwa, ariko kubera ko gereza ifite inshingano yo kugorora, umwana uje gufungwa yigaga akomeza amashuri ye muri gereza, ndetse hakiyongeraho no kwigishwa umwuga.

Mu cyumweru gishize, abandi bana 12 nabo bafungiye muri gereza y’abana y’I Nyagatare nabo bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza. Muri abo bana 10 ni abahungu naho 2 ni abakobwa.

Gereza ya Nyagate ni gereza yahariwe gufungirwamo abana bakora ibyaha batarageza ku myaka y’ubure bafite imyaka iri hagati ya 12 na 18. Iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byubahiriza uburenganzira bw’umwana by’umwihariko harimo kwiga. Ibyo ariko bikorwa hatirengagijwe ko bafunzwe bagomba kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko.

Gereza ya Nyagatareifungiyemo abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 basaga 373 bashinjwa  ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura. 

No selected post
Contact Form