Kuva tariki ya 19 ukuboza 2018 ntabwo gusura imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Mageragere byemewe . Guhagarika iri sura byatewe n’indwara y’iseru yagaragaye muri iyi gereza hafatwa ingamba ko gusura biba bihagaritswe kugirango hirindwe ko iyi ndwara yakwirakwira mu bagana gereza.
Iyi ndwara yagaragaye ku bagororwa bagera kuri 50 bahita bajyanwa kuvuzwa mu bitaro, baravurwa kugeza ubu abagera kuri 20 nibo gusa bagikurikiranwa n’abaganga.
Ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi abafashwe n’iyindwara bashyizwe ahantu hihariye kugirango bitabweho ndetse hirindwa ko iyi ndwara bayanduza bagenzibabo bafunganye murigereza ya Nyarugernge iri mu murnge wa Mageragere.
Kugirango hirindwe ko iyi ndwara yakwirakwira hanze ya gereza,hafashwe ingamba y’uko gusura abagororwa biba bihagaze by’igihe gito kugirango iyi ndwara y’iseru ibanze ivurwe.
Gereza ya Mageragere icumbikiye imfungwa n’Abagororwa basaga 8800 bose bakaba barimo gukingirwa iyi ndwara y’ise

Abadamu bafungiye kuri Gereza mageragere barimwo gukingi indwara y’Iseru

Abacungagereza ba Gereza ya Mageragere bakingiwe indwara y’Iseru