URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Paruwasi Gatorika ya Rilima yasuye Gereza ya Bugesereza ibagenera inkunga y’ibikoresho by’isuku

Share this Post

Kuri iki cyumweru tariki ya 13/01/2018, itsinda riturutse kuri Paruwasi gaturika ya Rilima riyobowe na padiri Dukuzumuremyi Alphonse basuye imfugwa n’abagororwa bari muri gereza ya Bugesera mu rwego rwo kubereka ko atari ibicibwa ko nabo ni ubwo bafunze bacyeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Dukuzumuremyi Alphonse cyitabirwa n’imfungwa n’abagororwa, abakozi ba Gereza ya Bugesera ndetse n’itsinda ryabakarisimatike baje baherecyeje padiri gusura abagororwa.

Padiri Alphonse yasabye imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Bugesera guca bugufi bakemera igihano bakatiwe n’inkiko kandi bakicuza ibyaha bakoze kugirango batazabisubiramo.

Padiri wa paruwasi ya Rilima yanasabye kandi itsinda ry’abakarisimatike yaje ayoboye kurushaho gusura abagororwa uko bashobojwe babasurisha ibintu bifatika kuko urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa atari mu magambo.

Iri tsinda ry’abakirisitu ryaturutse kuri paruwasi ya Rilima ryahaye ibikoresho imfungwa n’abagororwa birimo isukari, ibishyimbo, ibisuguti, amavuta yo kwisiga , imyambaro n’ibindi.

No selected post
Contact Form