URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa 20 bo muri gereza ya Bugesera basabye imbabazi imiryango biciye muri genoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa kane mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama habereye igikorwa cyo gusaba imbabazi kw’abagororwa imiryango 28 biciye muri genoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Share this Post

Kuri uyu wa kane mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama habereye
igikorwa cyo gusaba imbabazi kw’abagororwa imiryango 28 biciye muri
genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye
bw’ Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’ANagororwa RCS ndetse
n’Umuryango w’ivugabutumwa mu magereza Prison fellowship Rwanda.
Mukumira Innocent ni umwe mu bagororwa basabye imbabazi yari atuye mu
karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata, mu gihe cya Jenoside yari
umushumba w’Itorero ry’Ishyirahamwe ry’Abakirisitu mu Rwanda, gusa ibi
ntibyamubujije kwica abatari bake barimo n’umuryango wa Gakayire
François.
Mukumira yishe kandi Mukarwego Prisca, yica umugore wa Paul Kamanzi
witwaga Madeleine, n’undi mugore babanaga atashoboye kumenya amazina.
Abo bose yabiciye ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi no mu Rusengero rwa
NtaramaMu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu mugororwa yakomeje avuga ko yicuza kuba atarahagaze mu nshingano
ze nk’umushumba wari uragijwe intama ze bityo avuga ko asaba imbabazi
ku bo yahemukiye bose.
Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa
RCS CG George Rwigamba  yavuze ko mu magereza acungwa na RCS bafite
abagororwa bahaniwe icyaha cya genoside bagera ku bihumbi 27, muri bo
abenshi bemera icyo cyaha kandi bakagisabira imbabazi
CG George Rwigamba yavuze ko bagifite urugendo rwo kwigisha abagororwa
basigaye kugirango nabo bemere icyaha bakoze maze nabo batangire
urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
PerezidawaKomisiyo y’Igihugu y’Ubumwen’Ubwiyunge  Bishop John
Rucyahana yunze mu ijambo rya Komiseri mukuru wa RCS maze asaba aba
bagororwa basabye imbabazi kuba umusemburo w’imbinduka nziza mu bandi
bagororwa batarasaba imbazi kugirango nabo kuzisaba bizabagereho kandi
babikuye ku mutima.
Gereza ya Bugeserea icumbikie imfungwa n’abagororwa 3410 muri bo
abaregwa geniside ni 1998

No selected post
Contact Form