URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Gereza nkuru ya Nyarugenge 1930 izimucyira i Mageragere bitarenze uyu mwaka wa 2016

Mu rwego rwo kumenya aho ibikorwa byokubaka gereza ya Mageragere bigeze ministiri w’umutekanomu mu gihugu Sheikh Moussa fazil Harelimana yasuye ibikorwa byokubaka gereza mu murenge wa Mageragere izimurirwamo imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge ndetse n’iya Gasabo. Igice cya kabiri cyokubaka iyi gereza kigeze ku kigereranyocya 70% kuko ubu urukuta ruzengurutse iyi gereza rwarangiye kubakwa. Harimo kubakwa kandi inyubako yambere igeze kukigereranyo cya 75% izacumbikira imfungwa n’abagororwa 3.500.

Share this Post

Igikoni ndetse naho kubika ibikoresho  kirimo kubakwa naho imisarani yo yararangiye kubakwa . Iyi gereza izajya ikoresha ingufu za biyogazi mu gutekera imfurnwa n’abagororwa, iyi biyogazi yarangije kubakwa kubufatanye bwa RCS na Tumba College of Technology. Inyubako y’ubuyobozi  buzakoreramo nayo irimo kubakwa igeze  mu  gusakara.

Mu biganiro Minisititiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ya giranye n’izindi nzego zifite ahozihurira no kubaka iyi gereza, bemeranyijwe ko bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri igomba kuba yuzuye, abogororwa bo muri gereza ya Nyarugenge ba kayimurirwamo.

Nk’uko byagaragajwe na Komiseri Mukuruwa RCS CGP George Rwigamba, iyo hatabaho ikibazo cy’amazi, gereza ya gombye kuba yarangiye kubakwa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2016 .Minisitiri Musa Fazil Harelimana akaba yaragiriye inama ubuyobozi bwa RCS gushyira ingufu mu kubaka ivuriro ry’iyi gereza kugirango imfungwa n’abagororwa bizashoboke kubimura mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Iri vuriro ririkurwego rw’ikigonderabuzima rizagabanya n’ubucucike bw’abarwayi wa sangaga  mu bitaro bya leta nka CHUK.

Ku kibazo cyijyanye n’umuhanda ugera kuri iyi gereza ya Mageragere, ubu uyu muhanda urimo kubakwa kubufatanye n’akarere ka Nyarugenge ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda RTDA. Ku kibazo cy’amazi ataragera ahubakwa iyi gereza, hafashwe icyemezo ko bagomba kukiganiraho n’abafite  mu nshingano zabo amazi(WASAC) kugirango gicyemuke  mu  magurumashya.

No selected post
Contact Form