URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Hon Sheihk Musa Fazil ari kumwe na CGP George Rwigamba bavuze ko nibura Mu mezi abiri imfungwa n’abagororwa bari muri Gereza ya Gasabo na Nyarugenge izwi nka 1930 bazimurirwa muri Gereza nshya ya Mageragere

Share this Post

Imirimo yo kubaka Gereza nshya ya Mageragere irarimbanyije, abagororwa basaga 600 baturutse muri gereza zitandukanye z’igihugu baje gutanga umuganda wabo kugira ngo izarangire vuba.

Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’umutekano n’ab’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, bayobowe na Minisitiri Mussa Fazil Harerimana basuye iyo gereza ku wa Kane tariki ya 18 Kanama 2016.

Minisitiri Fazil yavuze ko akurikije aho imirimo igeze uyu munsi, mu mezi abiri abona izimurirwamo abasanzwe bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge [1930].

Ati “Urabona ko gereza y’abantu ibihumbi bitatu igiye gusakarwa kandi ihwanye n’umubare w’abafungiye muri gereza ya Nyarugenge. Nko mu mezi abiri bashobora kwimuka, birashoboka.”

Fazil yishimiye umuvuduko iyo mirimo iriho ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye byamaze kugera kuri iyo gereza, birimo umuhanda urimo gukorwa ndetse n’amashanyarazi.

Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yavuze ko hari n’imbogamizi n’ubwo imirimo ikomeje izo n’nk’ibijyanye no kubona amazi yo kubakisha, kuko bakodesha imodoka ziyavana Kimisagara kandi nta ngengo y’imari RCS ifite yagenewe icyo gikorwa, ba rwiyemezamirimo bagemuraga ibikoresho ariko nyuma bakaza guhagarika imirimo, ubu bakaba barahanwe, ikindi ni umuhanda mubi wakunze kubagora.

kubera imyubakire y’iyi gereza  nta mwanda uva muri gereza uzagera kubaturiye gereza nshya ya Mageragere, kuko hubatswe biogas zizajya zifashisha umwanda uzajya uva mu bwiherero.

Gereza ya Mageragere iza kemura ibibazo cy’ubucucike bw’abagororwa,umwanda ndetse n’umutekano wabo kuko yubatse munsi y’agasozi ndetse no k’umutekano ifite n’urukuta rwa metero umunani.

Muri iyo gereza hateganijwe kubakwa, ibibuga by’umupira w’amaguru n’uw’intoki, ndetse n’aho gusengera ku madini atandukanye.

No selected post
Contact Form