URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza 24 bagejeje igihe cyo kujya muzabukuru basezerewe mu cyubahiro, basabye gushyirirwaho urwego rw’inkeragutabara za RCS.

bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni abaheruka kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 10 Kanama 2016.

Share this Post

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni abaheruka kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 10 Kanama 2016.

Uwo mu muhango wo kubasezerera ku mugaragaro wabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016.

SP Rusa Gahima, uhagarariye abagiye muri icyo kiruhuko yavuze ko bishimira uburyo leta yazirikanye akazi bakoreye igihugu ikaba ibasezereye mu cyubahiro.

Yagize ati “Tugiye mu kiruhuko ariko ntabwo tunaniwe, tuzakomeza gukorera igihugu, kandi nuko tuzitwara ntawe bizatera ipfunwe.”

Yakomeje asaba ko bashyirirwaho urwego rw’inkeragutabara nk’uko byakorewe abahoze mu ngabo z’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba yashimye umusanzu abo bahoze ari abacungagereza batanze, bagafasha igihugu kugorora imfungwa n’abagororwa kuva mu 1996 nyuma y’imyaka ibiri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ibaye.

Yagize ati “ Igihugu kirabashimira ubwitange n’umurava mwagize mwubaka RCS n’igihugu muri rusange kikaba kigeze ku rwego rushimishije. Imbaraga mwatanze, ntabwo zarangiriye hano, inama n’ubuhanga byanyu tuzahora tubikeneye igihe cyose.”

CGP Rwigamba yavuze ko bazakomeza kubakira ku bunararibonye bwahanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu bufatanyije n’abo bahoze ari abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni ubwa mbere abofisiye bakuru n’abato basezerewe muri RCS. Baje bakurikira abahoze ari abacungagereza bo ku rwego rwo hasi 71 basezerewe tariki ya 11 Nyakanga 2016. Muri uyu mwaka abacungagezera bamaze gusezererwa ni 95.

No selected post
Contact Form