URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana bafungiye i Nyagatare bahawe impamyabumenyi z’imyuga bize

Share this Post

Mu mpera z’iki cyumweru, mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika abana biga imyuga inyuranye  bahawe impamyabumyenyi z’amasomo y’imyuga bize. Iki kigo gifungiyemo abana 270 bahamijwe ibyaha n’inkiko, imyuga bigiswha ni ububaji, ubwubatsi, gusudira, ubudozi ndetse n’ubwogoshi. Biga kandi amashuri yisumbuye kuva ku mashuri abanza kugeza ku yisumbuye.  Ubwo bizihizaga uyu munsi w’umwana w’umunyafurika, aba bana bifatanyije n’ababyeyi babo nabo bari batumiwe, muri ibi birori.

Mu mikino yabo bana, bagaragaje ko ni ubwo bisanze imbere y’inkiko barimo bashijnwa ibyaha bakoze, ngo izi ari ingaruka z’uko ababyeyi babo badohotse mu gutanga uburere bwiza. Abana bafunze basabye kandi ababyeyi ko bakohereza abana mu ishuri kugirango iterambere ryabo rizabashe kugerwaho, ibyo kandi bigakorwa bahabwa uburere bufite ireme

Marie Grace Ugiribambe ni umubyeyi ufite umwana mu Kigo Ngororammuco cya Nyagatare, amaze gutambagira iki kigo, kureba imibereho y’abo bana no kumva ibyagiye bitangazwa n’abana barimo kugororwa yashimye leta y’u Rwanda uburyo irera abana bafunze. Grace Ugiribambe ntiyanahakanye ko ababyeyi bafite uruhare mu kuba abana babo basigaye bafungwa kubera kubera ababyeyi badohotse mu kurera, maze abasaba kwisubiraho bakabyara n’abana bashoboye kurera batazajya bisanga abana babo bafunze kubera ibyaha bakoze

Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yakanguriye ababyeyi ko kurushaho kwita ku bana babo, babaha uburera bukwiye umwana w’umunyarwanda. Komiseri mukuru wungirije wa RCS yasobanuye ko ubundi nta mwanaw’u Rwanda wagombye kuba ari mu kigo Ngoramuco afunze, yagombye kuba ari kumwe n’ababyeyi be, maze avuga ko leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugirango abo bana bakoze ibyaha bagarurwe mu murongo mwiza. DCG Jeanne Chantal Ujeneza yanabwiye ababyeyi bafite abana bafunze ko umwana wakoze icyaha, agafungwa , atagomba kugirwa igicibwa, ahubwo ababyeyi bagomba kumuba hafi , bakamuremamo ikizere kugirango kumugorora byorohe.

 Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano mu gihugu Valensi Munyabagisha nawe wari witabiriye iki gikorwa yasabye abana barimo kugororerwa i Nyagatare gukoresha amahirwe bahawe yo kwiga, kugirango uzajya urangiza igihano cye nagera hanze ajye akomeza  hamwe n’abandi bana b’u Rwanda kuzamura igihugu cyabo. Senateri Valensi Munyabagisha yanatangaje ko ubu barimo gukora ibishoboka byose kugirango aba bana bafungiye i Nyagatare, bajye bakora ibizamini bya leta kimwe n’abandi bana.

Abana bafungirwa i Nyagatare ni abana bakora ibyaha batarageza ku myaka y’ubukure bafite hagati y’imyaka 14 na 18. Abana bafungiye i Nyagatare ni 270, ibyaha ashinjwa abenshi ni ugufata ku ngufu, ubwicanyi ndetse n’ubujura.

No selected post
Contact Form