Abakozi b’inkiko bari mubukangurambaga bwo kurwanya ruswa mumagororero yose yo mu Rwanda
Ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, bwakozwe mu magororero yose yo mu Gihugu, bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Ruswa ni umwanzi w’uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’Igihugu, twese tuyirandure”.
Mu magarorero yose mugihugu bizihije umunsi mukuru w’Intwari bibutswa ibiranga intwari
Taliki ya 1 Gashyantare 2024, Nkuko bimaze kumenyerwa burimwaka hizihizwa umunsi mukuru w’intwari mu gihugu hose, hagarukwa ku mateka atandukanye yaranzwe n’intwari zitangiye u Rwanda n’abanyarwanda n’abari mu magororero barawizihiza.
Abakozi batatu b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe
Taliki ya 29 Mutarama 2024, Abakozi 18 b’umuryango w’abibumbye bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, mu gace ka Malakal Upper Nile, bambitswe imidari y’ishimwe kub’umusanzu wabo muri ubwo butumwa cyane mukubahiriza amategeko, aho muri abo bambitswe imidari harimo abakozi 3 b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS.
Minisitiri Gasana yasabye abaturage ba Nyanza kugira umuco wo gukunda ibiti ndetse bakabikundisha n’abato
Uyumunsi taliki ya 13 Mutarama 2024, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, arikumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wungirije muri Polisi ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Chantal Ujeneza, bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Nyanza n’abaturage baho, bateye ibiti 6543 bitandukanye kuri hekiteri 54 mu murenge wa Ntyazo murwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.
Minisitiri gasana yabwiye abatabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bato ba RCS ko kugorora bwahindutse ari ukwigisha
Mumuhango wo gusoza amahugurwa y’abasore n’inkumi 497, bahugurirwaga mu mu Ishuri rya RCS Training school Rwamagana, ritangirwamo amahugurwa atandukanye, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ko uburyo bwo kugorora bwahindutse abagororwa bigishwa imyuga itandukanye izabafasha basoje ibihano.
Minisitiri Gasana yasoje amahugurwa y’abakozi bashya 497 b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yaberaga I Rwamagana ku ishuri rya RCS
Uyumunsi taliki y10 Mutarama 2023, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yasoje amahugurwa y’abakozi bashya b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bakaba bari bamaze amezi icumi bahugurwa mumasomo atandukanye ajyanye n’inshingano zijyanye n’akazi ko kugorora mu Ishuri rya RCS Training School Rwamagana.
Munsenyeri Musengamana yasangiye Noheri n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha n’amasakaramentu atandukanye
Musengamana Papias, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, uyumunsi kuwa 02 Mutarama 2024, yasangiye n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha amasakaramento atandukanye arimo irya batisimu, kubatizwa no gukomezwa, murwego rwo kubasangiza Noheri no kubifuriza umwaka mushya, abasaba kurangwa n’ingeso nziza birinda ibyaha ibyaribyo byose.
Umunsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi ry’Umuyobozi w’amagereza muri Eswatini mu Rwanda, rwakomereje ku Igororero ry’abagore rya Nyamagabe
Komiseri w’amagereza mu Gihugu cya Eswatini CG Phindile Nomvula Dlamini, kumunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda yasuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe yishimira uburyo biga imyuga itandukanye izabafasha basoje ibihano basubiye mu buzima busanzwe.
Umuyobozi w’amagereza muri Eswatini ari muruzinduko rw’akazi mu Rwanda, murwego rwo kurwigiraho iterambere rwagezeho mukugorora
Komiseri w’amagereza mu Gihugu cya Eswatini CG Phindile Nomvula Dlamini, arikumwe n’itsinda rimuherekeje bari muruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandantu mu Rwanda guhera kuwa 05-11 Ukuboza 2023, aho baje kwiga no kureba uko urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS rwateye imbere mu kugorora abakoze ibyaha bitandukanye.
Minisitiri Gasana, CGP Murenzi na Guverineri Mugabowagahunde bakoranye umugandangarukakwezi n’abaturage b’umurenge wa Gashaki mu karere ka Musanze
Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Evariste Murenzi, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, inzego zitandukanye z’umutekano bakoranye umuganda n’abaturage b’umurenge wa Gashaki, batera ibiti ku musozi wa mbwe.