URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS kubufatanye na Minisiteri y’Ubutabera batangiye amahugurwa y’Ikoranabuhanga rya IECMS azamara ibyumweru bibiri

Mu ishuri ryigisha amategeko no kuyateza imbere, ILPD, riherereye mu karere ka Nyanza, kuri uyu wambere taliki 20 Werurwe 2023, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora kubufatanye na Minisiteri y’Ubutabera batangije amahugurwa y’abakoresha ikoranabuhanga(IT Officer), abashinzwe kwinjiza muri sisiteme ( Registrar Officers) abinjiye n’abafite aho bahuriye na IECMS baturutse ku magororero yose mu Gihugu, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza imikorere y’ikoranabuhanga rya IECMS.

Share this Post

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri ariko akazakorwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cyambere kizasoza kuwa gatanu kuwa 24 Werurwe 2023, hakurikireho ikindi cyiciro cyakabiri kizatangira kuwa mbere, taliki 27 basoze 31 Werurwe 2023, buri cyiciro kikazaba kigizwe n’itsinda ry’abantu mirongo itatu, ni amahugurwa agamije gufasha abafite aho bahurira n’ikoranabuhanga cyane irya IECMS rifasha ababurana n’inkiko hakabaho kuburana bidasabye ko uburana ajya mu rukiko.

Iri koranabuhanga kandi rifasha kubika amadosiye yabakoze ibyaha kuko biba bihuje na sisiteme y’inkiko bidasabye ko habikwa impapuro nkuko mbere byakorwaga, ibi kandi bikaba byihutisha imirimo y’inkiko kuko ushobora kureba dosiye yawe bidasabye kujya ku rukiko.

Ni amahugurwa agamije kurushaho kumenyera gukoresha ikoranabuhanga rya IECMS kubasanzwe barikoresha.
Aya mahugurwa azatangwa kubufatanye na RCS ndetse na Minisiteri y’Ubutabera.
Ni sisteme bamenyereye ariko ni murwego rwo kurushaho kuyisobanukirwa no kuyimenya cyane.
Contact Form