URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ikipe y’Abakozi  b’Urwego b’Umwuga b’Igororero rya Nyagatare yatsinze iy’Abapolisi ba DPU Nyagatare ibitego 2 kubusa

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 23 Werurwe 2023, kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare habere umukino wahuje amakipe abiri ariyo iy’Abakozi b’Urwego b’Umwuga b’Igororero rya Nyagatare niy’Abapolisi bakorera mu karere ka Nyagatare, umukino urangira ikipe y’Igororero rya Nyagatare itsinze iya polisi ibitego bibiri kubusa.

Share this Post

Ibi byabaye mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukunda siporo nkuko leta yigomwe amasaha ya nyuma ya saa sita buri wa gatanu w’icyumweru, abakozi bose bakitabira siporo mu rwego rwo kurushaho kwita ku bakozi bayo, bagakora akazi bafite ubuzima bwiza kuko siporo ku bayikora ari ubuzima, ndetse n’abayobozi bakuru b’Igihugu bafata umwanya bakajyana n’abaturage muri siporo mu rwego rwo kuyibakundisha kuko bazi ibyiza byayo ari nabyo baba bifuriza abaturage bayo.

Abatabiriye uyu mukino impande zombi zawishimiye ndetse bifuza ko gahunda nkiyo yahoraho kuko aba ari n’umwanya wo gusabana hagati y’abakozi ndetse no kurwanya zimwe mu ndwara zandurira mukudakora siporo kandi banifuje ko habaho kongera gutegura undi mukino uzabahuza wafatwa nko kwishyura amakipe akongera agahura, bakongera kwipima ubundi ubusabane bugakomeza.

Umuyobozi w’Igororero rya Nyagatare SP Donatha Mukankuranga yashimangiyeko umukino uhuza abantu kugirango bishime, basabane kandi barusheho kugira ubufatanye mu byo bakora ndetse bashimangira ko ubu busabane buzahoraho.

IKipe y’Igororero rya Nyagatare iri bubanze mu kibuga.
Ikipe ya DPU Nyagatare igiye guhura n’iy’Igororero rya Nyagatare mu mukino wa gishuti.
Amakipe ari mu kibuga byarangiye iy’Igororero rya Nyagatare itsinzemo iya DPU Nyagatare ibitego bibiri.
Contact Form