URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana yaganirije Abahagororerwa abizeza ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo

Uyumunsi taliki ya 29 Werurwe 2023, Umuyobozi W'Igororero rya Rwamagana SP Gahungu Ephrem, yaganirije Abantu bafunzwe n’Abagororwa b’igororero rya Rwamagana abizeza kubaba hafi mu bibazo bazajya bahura nabyo byose bigashakirwa umuti, ibidashoboka nawe akabishyikiriza abamukuriye bigahabwa umurongo.

Share this Post

Mu mwanya yamaranye nabo yabijeje ubufatanye ababwira ko nta muntu ntumwe atazaha umwanya kandi ko nibagaragaza imyitwarire myiza imikoranire izarushaho kugenda neza.

Yagize ati”Ndagira ngo mbabwire ko nimwitwara neza mukagaragaza ko mwubaha ababayobora ko tuzafatanya ibibazo byose tukagerageza kubikemura, iyo hari imikoranire myiza ntacyananirana kuko haba hari ubufatanye kandi mugufatanya ntakintu kidashoboka, ndabasaba kugaragaza imyitwarire myiza ubundi ibibazo byose bihari tukabiha umurongo kandi ndabizeza ko nta kizananirana turikumwe, ndabasaba ko mubyo mukora byose mwarangwa n’ubunyangamugayo kuko ziri mundangagaciro ziranga Umunyarwanda.”

Mu igororero umuntu ashobora kuba yagira ikibazo runaka nkuko n’undi wese yakigira ari hanze nko gukenera ibintu runaka byamufasha mubuzima arimo kuko no mu Igororero ubuzima burakomeza, ariho ubuyobozi bugaragarira bagakemura ibyo bibazo, kuko umuntu ashobora kurwara agakenera ubuvuzi, agakenera ibikoresho by’isuku ibyo kurya biturutse hanze bitewe n’ubushobozi bw’umuntu ubuyobozi bukamufasha kubona ibyo akeneye ndetse kenshi bakanakenera no kuvugana n’imiryango yabo ibyo byose bisaba ubuyobozi.

Igororero rya Rwamagana riherereye mu Ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, rikaba rigororerwamo abagabo gusa, baba barakoze ibyaha bitandukanye bakaza gusoreza ibihano byabo muri iryo gororero kuko baba barabihamijwe inkiko zikagena ko ariho basoreza ibihano, mu rwego rwo gushyira mubikorwa ibyemezo byazo.

Abagororwa n’Abantu bafunzwe b’igororero rya Rwamagana ubuyobozi bwabo babijeje ubufatanye.
Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana SP Gahungu Ephrem ubwo yaganirizaga abagororerwa muri iryo gororero.
Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana SP Aphrem Gahungu.

Contact Form