URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero rya Muhanga Itorero ry’Abadivantisite ryabatije abagera kuri 505 bahagororerwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Werurwe 2023, ku Igororero rya Muhanga habaye umubatizo wakozwe n’idini ry’Abadivantisite mu Rwanda, habatizwa abagera kuri 505, bagororerwa muri iryo gororero mu rwego rwo gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bw’Imana no gufasha abafunzwe gukizwa no kubona inyigisho zibafasha kuzinukwa icyaha.

Share this Post

Mu magororero buri wese aba afite uburenganzira bwo gusengera mu idini n’itorero ashaka kuko no mubuzima busanzwe buriwese aba afite uburenganzira bwo gusengera mu idini ashaka, mu igororero haba harimo abayoboke batandukanye bitewe n’imyemerere ya buri umwe iyo akoze icyaha aba afite amahitamo  yo gukomeza gusengera aho yasengeraga mbere atarakora icyaha cyangwa se agahindura idini bijyanye nuko yakunze inyigisho zabo zikamuhindura akaba yaba umuyoboke wabo agakomezanya nabo.

Kuba amadini n’amatorero bafata umwanya bakaza kuvuga ubutumwa mu magororero ni bumwe mu buryo bwo kugorora kuko ijambo ry’Imana naryo riri mu bifasha mu nzira yo kugorora, hari abaza gufungwa barabaye imbata y’icyaha ariko yagera mu Igororero yakurikirana inyigisho z’amadini atandukanye zikamufasha guhinduka akazasoza ibihano by’ibyaha yakoze yarabaye umuntu w’intangarugero, aha niho amadini n’amatorero afata iyambere akaza kuvuga ubutumwa mu magororero atandukanye mu rwego rwo gufasha abarimo kumva ubutumwa bwiza bw’Imana ndetse n’abafunzwe bafite aho basengera bakongera kumva inyigisho z’amadini yabo.

Mu magororero atandukanye amadini n’amatorero agira igihe agasaba uburenganzira akajya gutanga inyigisho zirimo ubutumwa bw’ihumure zibafasha kwitekerezaho ku bituma bari aho hantu kandi byagiye bitanga umusaruro kuko hari benshi bagiye bakira agakiza bakemera gukizwa bagasaba n’imbabazi abo bahemukiye cyane nk’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, benshi bagiye bemera ibyo bakoze ndetse bemera no kujya kwerekana aho imwe mu mibiri yabo bishe bayijugunye banasaba imbabazi abo bahemukiye biturutse ku nyigisho z’amadini n’amatorero. Kugeza ubu mu Rwanda hari Amagororero 13, agororerwamo abantu bakoze ibyaha bitandukanye basengeraga mu madini n’amatorero atandukanye aho buriwese afite uburenganzira bwo gusengera aho ashaka kuko buriwese aba afite ayo mahimo ari nayo mpamvu y’umubatizo wabaye uyumunsi.

Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ryatanze umubatizo ku bantu bafunzwe n’Abagororwa 505 ku Igororero rya Muhanga.

Ubwo bari mu muhango wo kubatiza abizera b’itorero ry’Abadiventiste.

Mu Igororero buri wese yemerewe gusengera mu idini ashaka bijyanye n’imyemerere ye.

No selected post
Contact Form