URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero rya Nyagatare hakozwe umuganda kubufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano

Ku gicamunsi cy’ejo ku Igororero ry’Abana rya Nyagatare habereye umuganda wakozwe hagamijwe gukumira isuri itera inkangu mu mbago z’Igororero mu bihe by’imvura, witabirwa na visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, umuyobozi w’Igororero wungirije SP Richard Cyubahiro bacukura imiringoti ifata amazi kugira ngo bagabanye imbaraga z’amazi.

Share this Post

Ni Umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo izibanze, iz’umutekano n’abaturage ndetse n’abakozi b’urwego b’umwuga b’Igororero rya Nyagatare, utangira saa saa 9h00 za mugitondo urangira saa 11h30 min, nyuma y’umuganda habaho kuganiriza abawitabiriye ndetse bashimirwa ubwitange bwabo mu kwishakamo ibisubizo kuko ntakinanira abishize hamwe kandi byose tubifite mu bushobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yavuze ko uwo muganda wari ukenewe kandi hazapangwa n’undi rusange.

Yagize ati” Uyu muganda wari ukenewe kuko isuri yari imaze kuba nyinshi, tuzapanga undi rusange tuze twongere tugire ibindi dukora, amaboko ashyize hamwe ntacyayananira, ndashimira buriwese waje gutanga umusanzu we mu gukora uno muganda, twakoze igikorwa cyiza kandi muzakomeze mugaragaze umuhate wanyu mu gukunda igihugu kuko nacyo kibakorera byinshi kandi gihora gihangayikishijwe n’umuturage wacyo.”

Umuganda ni bumwe mu buryo abanyarwanda bihitiyemo mu kwishakamo ibisubizo, aho gutegereza ko igihugu aricyo gishoramo amafaranga kandi nabo hari ibyo bakabaye bikorera bahitamo guhuza amaboko bakagira ibyo bikorera.

Ni umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye n’abaturage mu rwego rwo guhuza imbaraga.

Nyuma y’umuganda abawitabiriye bagnirijwe ndetse banashimirwa ubwitange bagize.

No selected post
Contact Form