URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu Igororero rya Nyarugenge, Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali ryabatije abizera bashya 263

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora ku bufatanye n’Itorero rya Penteconte mu Rwanda, ADEPR Ururembo rwa Kigali, mu igororero rya Nyarugenge habatijwe abantu bafunze bagera kuri 263.

Share this Post

Kuri uyu munsi mukuru waranzwe n’ibyishimo no kubohoka kw’imitima ku bitabiriye ibi birori by’umubatizo hamwe n’Abakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, hakorezwemo ibikorwa bitandukanye birimo: Kumva Ijambo ry’Imana,Indirimbo n’ubuhamya butandukanye bugaragaza imirimo ikomeye Imana ikorera abayizera maze abandi bagera ku 109 bafata umwanzuro mwiza wo kwihana.

Muri ibi birori by’umubatizo kandi, byitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo n’abashumba ba ADEPR bahavugiye ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana banagaragariza abitabiriye ibirori ko iyo umuntu wese ari Umukristo mwiza aba ari n’Umunyarwanda mwiza wigirira akamaro,akakagirira Itorero n’Igihugu cyamubyaye.

Dr NIBISHAKA Emmanuel wahinduwe n’Ubutumwabwiza akanafata umwanzuro wo kubatizwa mu mazi menshi, n’umunezero mwinshi, yavuze ko ashimishijwe n’intambwe yateye yo kubatizwa anavuga ko kurushaho gusenga no kwegera Imana bituma umuntu yiyunga nayo mu mutima, akarushaho kumenya ikibi cyamuviramo icyaha, maze bikamuhindurira kubaha Imana no kuba umuntu wo kugirira abandi umumaro.

Yagize ati”Maze kugera muri iri gororero rya Nyarugenge, numvise Ijambo ry’Imana mu Ubutumwabwiza bwa Yesu Kristo, umutima wanjye unyemeza Kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza. Nishimiye iyi ntambwe nteye yo kubatizwa mu mazi menshi, kuko kurushaho gusenga no kwegera Imana byatumye niyunga nayo mu mutima, ndushaho kumenya ikibi cyamviramo icyaha maze binampindurira kubaha Imana no kuba umuntu wo kugirira abandi umumaro.”

Past.Nshutiraguma Jean Baptiste umushumba w’Itorero ADEPR Paruwasi ya Muganza unafite mu nshingano Abakristo b’Itorero ADEPR bari mu igororero rya Nyarugenge, yavuze ko iki gikorwa kimwe n’ibindi bikorwa basanzwe bakora bikorwa mu rwego rwo kuvuga ubutumwabwiza bwa Yesu Kristo no kwita ku mibereho myiza y’abizera. 

Umushumba uyoboye Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev. Pasiteri  RURANGWA Valentin akaba n’umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yigishije Ijambo ry’Imana, anavuga ko Itorero rya ADEPR mu ntego zaryo harimo no kuvuga Ubutumwabwiza bwa Yesu Kristo bubohora imitima kugira ngo umuntu ufunzwe abohoke ahinduke Umukristo mwiza.

Yagize ati” Mu ntego z’Itorero ryacu ADEPR mu Rwanda harimo no kuvuga Ubutumwabwiza bwa Yesu Kristo bubohora imitima kugira ngo umutima w’umuntu ufunzwe ubohoke kandi uhindukemo uw’umukristo mwiza,ugirira itorero n’Igihugu akamaro.”

Yongeyeho ko usibye ink’unga y’ibikoresho b’isuku n’imyenda y’abagabo,abagore n’abana Itorero ryageneye abagororerwa mu igororero rya Nyarugenge bafite n’indi mishanga irimo no kububaka isomero rizafasha abatazi gusoma no kwandika no kwimenyereza gusoma nyuma yo kubyiga.

Muri ibi birori by’umubatizo Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali rwatanze imyenda n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka Miliyoni 23 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumva Ijambwo ry’Imana n’ubundi buryo bw’ivugabutumwa hihana abizera bashya 109, naho ababatijwe boze ni abantu bafunzwe 263 barimo: Abagabo 240 n’abagore 23.

Ababatijwe basengewe banasabirwa umugisha wo kuzakora umurimo neza.
Abaririmbyi ba Chorale Nehiroti yo mu itorero rya Rwesero Paruwasi ya Muganza bitabiriye umuhango wo kubatiza.
Abakuru b’Itorero babanje gusengera Yorodani mbere yo gutangira umubatizo.
Past.Nshutiraguma Jean Baptiste umushumba w’Itorero ADEPR Paruwasi ya Muganza unafite mu nshingano Abakristo b’Itorero ADEPR bari mu igororero rya Nyarugenge avuga ijambo ry’Imana.
Abaririmbyi ba Chorale Nehiroti yo mu itorero rya Rwesero Paruwasi ya Muganza bahimbaza Imana.
Nyuma yo kumva ubutumwa hari abihannye bemera kuva mu byaha bagera ku 109.
Uhereye ibumoso Umukozi w’Umwuga w’urwego, CIP Jean Bosco Gakwaya, Umushumba Rurangwa valantin (karuvati itukura) n’umushumba wa ADEPR muganza Iburyo bwe.
Byari ibirori bishimishije kandi n’abitabiriye wo kubatizwa bari banezerewe.



Contact Form