URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Korari Saint Augustin yataramiye  Abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri icyi cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, mu rwego rwo kwizihiza Igisibo Gitagatifu, korari Saint Augustin ikorera iyogezabutumwa muri Paruwasi Gatorika ya Karori Rwanga yasuye inataramira abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge mu bikorwa by’urukundo, amahoro n’Iyogezabutumwa mu buryo bw’indirimbo zisingiza Imana.

Share this Post

Nyandwi Eric Umuyobozi wa korari Saint Augustin yavuze ko bishimiye gukorera Iyogezabutumwa no gutura igitambo cya Misa mu igororero rya Nyarugenge, byakarusho mu gihe cy’Igisibo kuko bituma barushaho kwitagatifuza.

Yagize ati” Njye na korari mbereye umuyobozi turishimye kuri uyu munsi, kuko ari iby’agaciro gusura abantu bafunze tugafatanya gukora Iyogezabutumwa tugatura n’Igitambo cya Misa byakarusho mu gihe cy’Igisibo, ibi bituma barushaho kwitagatifuza no gusanwa kw’imitima cyane cyane ku bahungabanijwe n’inzira z’icyaha baba baranyuzemo bikabafasha kwegerana n’Imana bakayisaba imbabazi imitima yabo ikabohoka kuko ari igihe cyiza cyo kwisuzuma.”

Beatrice Nirere umuyobozi uhagarariye centrale Mutagatifu Tereza Umwana Yezu ikorera mu igororero rya Nyarugenge, yavuze ko bashimishijwe n’iki gitambo cya Misa banasuwemo na Korari Saint Augustin.

Yagize ati” Twashimishijwe nuko iyi korali yaje gutaramana natwe mu Iyogezabubumwa rinyujijwe mu biganiro n’indirimbo zo guhimbaza Imana, ibi biradufasha mu kurushaho kongera kwitekerezaho mu rwego rwo kwiyegeranya n’Imana n’Isanamitima no kwitagatifuza kuko igisibo kidufasha kwisuzuma no kwicisha bugufi imitima yacu ikamenekera Imana.”

SP Christine Mukarukwaya, Umukozi w’Umwuga w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ushinzwe imibereho myiza y’Abantu bafuzwe mu Igororero rya Nyarugenge, yavuze ko ibi bikorwa byunganira inyigisho zo kugorora.

zitangwa mu rwego rwa guhindura imitima no kurushako kwegera Imana mu isengesho maze bigatuma intego yo kugorora igerwaho mu buryo bwa vuba.

Yagize ati” Ibi bikorwa byunganira inyigisho zo kugorora dusanzwe dutanga bigafasha abazumva guhinduka mu mitima no kurushako kwegera Imana mu isengesho ndetse bikanatuma intego yo kugorora igerwaho, kuko iyo umuntu yumvise ubutumwa bwiza bumuhumuriza bituma yumva ko hari amahirwe menshi yo kubaho kuko no mu Igororero ubuzima bukomeza.”

Ibiganiro byibanzweho muri iki gitambo cya misa ni ibijyanye n’isanamitima, gusoma Ivanjiri n’igitaramo cy’indirimbo zigizwe n’urujyano rw’ibicurangisho n’amajwi meza y’abaririmbyi ba Korari Saint Augustin, igizwe n’abaririmbyi basaga 80, bavuze ko bazakomeza ibikorwa byabo nkuko byakorwaga mbere ya Covid-19.

Bigishijwe n’ijambo ry’Imana ribahumuriza kandi babwirwa ko igisibo ari umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana.

Mubyashimishije iyi korari ni uko bataramiye mu Igororero mu gihe cy’Igisibo.

No selected post
Contact Form